Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, yasabiye umugisha abamubaye hafi barimo abamusuye, abamusengeye n’abamugoroye, asaba Imana kubitura byikubye inshuro zirindwi.
Iteka rya Perezida riha
imbabazi abagororwa ryasohotse ku igazeti ya Leta ku wa 18 Ukwakira 2024
rigaragaza ko hari abagororwa 32 bahawe imbabazi barimo n’abo bari bafungiwe mu
Igororero rya Nyarugenge.
Ku wa 23 Mutarama 2023
nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano byari byahawe Bamporiki Edouard wari
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco by’imyaka ine,
rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.
Icyo gihe Bamporiki yari
yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no
gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga
yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa
Nyarugenge.
Kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, nibwo yasabiye imigisha abamubaye hafi mu gihe cyose yari amaze afunzwe, asabira u Rwanda gukomeza kugira ubuyobozi bwiza mu gisa n'isengesho.
Mu butumwa yanyujije kuri
X, yagize ati: “Mana y'u Rwanda mpera imigisha abampetse n'abampekeye, abansuye
n'abansabiye, abangaye n'abangoroye. Unyishyurire imyenda y'urukundo nahunzwe
n'abanshagaye, witure buri wese bwikube karindwi ibyo yanyifurije n'ibyo
yangiriye. Izuba rirandasiye nsenga, nshima kandi nsaba uku.”
Ubu butumwa
yabuherekesheje isengesho rigira riti: ““Ndashima Umwami Mwimitsi
waturabutswemo ibikomere bikomeye akadutoranyiriza Umwami Mwimyi akamutongera
kuba nyiri cyomoro, nawe akadukundira akatwomora. Atwomora twakosheje, atwomora
twasitaye, atwomora twasitajwe, atwomora twokomerekeranyije, atwomora twiteze
imitego, akanatwomora twatezwe imitego, shimirwa Mwami Mwimyi, muri wowe
tubasha kubona ububasha bw’Umwami Mwimitsi.
Mwami Mwimitsi ujye
uturindira Mwami Mwimyi. Nakomereka umwomore kuko ubwungo n’icyomoro wamuhaye
nibyo atwomoza igihe acyeneye icyomoro n’ubwungo bye nkawe, ujye umuha ibyo mu
bubiko bwawe Mwami Mwimitsi, ibyo wageneye abami Bimyi nkawe ujye ubimuhana
umwete kuko kugwiza ubugiri n’ubugingo kwe niko kuramuka no kuramba kwacu umu.”
Bamporiki yasoje iri
sengesho asaba Imana kuzakomeza guha u Rwanda abayobozi beza mu gihe kiri
imbere.
Ati: “Ubwo u Rwanda
uruhaye kwanda n’ejo haje, uzahore utwimikira abameze uku kwe, abateye uku kwe,
abatoza uku kwe, abakotana uku kwe, abimana ababo uku kwe, abagwizambabazi uku
kwe, abaha u Rwanda kwandana ibigwi uku kwe, abataramana u Rwanda uku kwe
bizaduha kukunambaho nk’abagaragu batagira icyo bashinja sebuja wa sebuja umu.
U Rwanda ni rweme.”
Bamporiki ashimiye
abamubaye hafi nyuma yo gutangaza ubutumwa bugaragaza ibyishimo afite nyuma yo
guhabwa imbabazi na Perezida Kagame.
Yaragize ati: “Zireze.
Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka Umutware wanjye
awutwamishije imbabazi ndawutuye ndunamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva
nk’Indirira. Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame ku bwe ubwere
bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri."
Ni ubutumwa bugaragaza ko
yishimiye imbabazi yahawe, ndetse ko atuye umutwaro wari umuremereye, agarutse
ari umuntu mushya.
TANGA IGITECYEREZO