RFL
Kigali

Uko kubyara byakomye mu nkokora umuziki wa Nicki Minaj

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/10/2024 14:51
0


Umuraperikazi Nicki Minaj yahishuye ko nyuma yo kubyara umwana we w’imfura byakomye mu nkokora umuziki we, ku buryo byamusabye ingufu nyinshi kugira ngo yongere agaruke mu murongo.



Umuraperikazi Onika Tanya Maraj uzwi cyane nka Nicki Minaj yahishuye ko nyuma yo kubyara umwana we w’imfura byakomye mu nkokora umuziki we, ku buryo byamusabye isukari kugira ngo yongere agaruke mu murongo.

Mu kiganiro Nicki Minaj yatambukije mu birori bya ‘Forces of Fashion byateguwe n’ikinyamakuru ‘Vogue’, yahishuye ko akimara kwibaruka imfura ye ubuhanzi bwe bwasubiye inyuma.

Yavuze ko nyuma yo kubyara yamaze amenzi menshi agerageza kwandika indirimbo ariko ibitekerezo bikanga kuza nk’uko byari bisanzwe. Ati “Nyuma yo kugira umwana byarangoye kwandika indirimbo.”

Ni ibintu avuga ko byakomeje kumugora cyane, gusa avuga ko ibi byose byaterwaga n’uko atari yakwakira kuba umubyeyi kuko ahamya ko nyuma yo kwakira ko yabaye umubyeyi yongeye kugaruka mu murongo we nk’ibisanzwe.

Icyakora nubwo kubyara byasubije inyuma ubuhanzi bwe, Nicki Minaj avuga ko ku rundi ruhande kubyuka akabona umuhungu we byamwigishije guhora yishimye buri munsi.

Nicki Minaj n’umukunzi we Kanneth Petty barushinze mu mwaka wa 2019, mu Kwakira 2020  yibaruka imfura ndetse icyo gihe yahise afata ikiruhuko gito mu muziki kugira ngo abanze yite ku muryango we.

Umuraperikazi Nicki Minaj yahishuye uko kubyara byakomye mu nkokora umuziki we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND