RFL
Kigali

Intayoberana babaye aba mbere bemejwe ko bazataramira abazitabira igitaramo Unveil Africa Fest

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:20/10/2024 13:47
0


Itorero Intayoberana ryemejwe ko rizataramira abazitabira igitaramo Unveil Africa Fest giteganyijwe kuba ku wa 07 Ukuboza 2024 muri Camp Kigali.



Mu Ukuboza 2024, hategerejwe igitaramo kidasanzwe cyatumiwemo abahanzi batandukanye harimo  Intayoberana ziherutse gukorera amateka muri Camp Kigali mu gitaramo cyiswe ‘Akanigi Kanjye’ bakaba ari bamwe bazagaragara mu gitaramo n’abandi bahanzi bakomeye byumwihariko mu muziki wa gakondo.Bazagenda bamenyekana mu bihe biri imbere.

Unveil Africa Fest ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Unveil Africa ikompanyi imaze gushinga imizi mu gutegura binoze ibikorwa bihuza abantu benshi birimo ibitaramo, ubukwe, inama n’ibindi.

Nk'uko Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa Fest, Clarisse yabigarutseho mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko bifuza gutanga umusanzu mu ruhando rw’abasanzwe muri iyi mirimo ikigaragaramo umubare mucye w’abari n’abategarugori nyamara aribo bakabaye babikora.

Ati”Igitsinagore bazwiho kugira ubuhanga mu gutegura neza ibintu binyuranye ariko byagera mu bitaramo, inama n’ibindi, ugasanga bikorwa n’abagabo ukibaza ikibitera. Aho rero, niho twifuje kunganira basaza bacu basanzwe babikora.”

Uwase Clarisse avuga ko iki gitaramo yizeye neza adashidikanya ko kizatanga ibyishimo byumwihariko ku bakunzi b'umuziki gakondo ndetse akaba ari ahantu heza umuntu akwiye gusohokanira n'inshuti ze mu rwego rwo kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.

Umuyobozi wungirije wa Unveil Africa Fest, yunze mu rya Clarisse avuga ko intego yabo nkuru ari ukuzana amaraso mashya mu bikorwa byose yewe hatabuzemo n'ibikorwa by'imyidagaduro kuko nta mubare munini w'igitsina gore wasanga mu myidagaduro nyarwanda.

Umuyobozi Wungirije wa Unveil Africa Fest, Uwiragiye Moisie yagize ati ”Amaraso mashya arakenewe mu nguni zose twanabwira abakobwa bakiri bato guhaguruka tugakora.”

Umuyobozi wa Unveil Africa Fest, Clarrisse Uwase, yasoreje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubushabitsi, Itumanaho n’ikoranabuhanga (Bsc in Business Information Technology) aho yakoreye imenyereza mwuga mu Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR)

Akorana n’ikompanyi zitandukanye aho atanga ubujyanama mu mikoreshereje y’ikoranabuhanga rigezweho mu bikorwa byabo, akaba kandi akomeje kugira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

Moisie Uwiragiye na we bize bimwe muri Kaminuza y’u Rwanda baza kwiyemeza gutangira gukorana cyane ko bose bafite ubunarirabonye mu birebana no gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi dore ko ibyo bintu batangiye mu buto bwabo.

Mu bihe binyuranye Moisie yakoze mu mirimo irebana n’ikoranabuhanga (IT Developer) nko muri Karibu Peace Center Ltd no gutanga amahugurwa mu birebana n’ikoranabuhanga muri RISA. akaba na nyiri kompanyi yagutse igemura ikanacuruza ibikoresho by’ubwubatsi yitwa ‘Mun Makers Ltd ’.




Itorero Intayoberana rizataramira abazitabira igitaramo ngarukamwaka cya Unveil Africa Fest giteganyijwe ku wa 07 Ukuboza 2024



Intayoberana ni rimwe mu matorero amaze kuba ubukombe mu Rwanda 
Uwase Clarisse na Uwiragiye Moisie nibo bategura ibi bitaramo ngarukamwaka


Umuyobozi wungirije wa Unveil Africa Fest, Uwiragiye Moisie yizeye ko igitaramo Unveil Fest bazataha bishimye


Umuyobozi wa Unveil Africa Fest yifuza kubona abari n'abategarugori bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye


Itorero Intayoberana ryemejwe mu bazataramira abazitabira igitaramo Unveil Africa Fest






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND