RFL
Kigali

Basketball: Umukinnyi yagarutse mu kibuga nyuma y'imyaka itatu ari mu mvune

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/10/2024 11:13
0


Lonzo Ball ukinira ikipe ya Chicago Bulls muri NBA, benshi bari bazi ko yasezeye ku mukino wa Basketball kubera imvune yari amaranye imyaka itatu, gusa benshi batunguwe no kongera kumubona amanota ayamarira mu nkangara.



Kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2024, nibwo Lonzo Ball yongeye kugaragara mu kibuga mu mikino yo kwitegura Shampiyona ya NBA 2024-25, umukino warangiye Chicago Bulls itsinze Minessota Timberwolves amanota 125 ku 123. Muri uyu mukino we yatsinzemo amanota 10 mu minota 15 yakinnye.

Lonzo Ball w'imyaka 26 y'amavuko, yaherukaga mu kibuga ku itariki 14 Mutarama 2022, avunika mu mukino wahuzaga Chicago Bulls na Cleveland Cavaliers.

Mu magambo Lonzo Ball yatangaje nyuma yo kugaruka mu kibuga yagize ati " Byari byiza kongera kwisanga mu kibuga ndi gukina, kuruta uko nabaga nicaye ndeba bagenzi banjye bakina ariko ntacyo nakora ngo mbafashe gusa mfite byinshi byo kuzavuga. 

Ntabwo mwakumva ukuntu byanshimishije kugaruka mu kibuga, kuko kumara imyaka itatu udakina ni ubuhamya bukomeye cyane''. 

Ubwo yavunikaga ku itariki 14 Mutarama 2022, Lonzo Ball abaganga bavuze ko azabagwa mu ivi ry'ibumoso ariko imvune ikazamara igihe kirekire cyane ko yari inshuro ya Kabiri yari arivunitsemo. Kubera uburemere bw'imvune Lonzo yari yagize yakize neza ari uko ibazwe inshuro eshatu mu myaka itatu. 

Mu kuvurwa kwa Lonzo Ball yahawe igufa rishya ryaturutse mu wundi muntu, ryari rije gusimbura iryangiritse mu ivi rye. 

Nyuma yo gutsinda Minessota Timberwolves kuri uyu wa Kane, Lonzo Ball yavuze ko nubwo yahawe igufa riturutse mu wundi muntu ubu ari gutambuka neza nta kibazo. 

Lonzo nyuma yo gukira imvune yari amaranye imyaka itatu, kuri uyu wa Gatandatu arongera ahure na Cleveland Cavaliers mu mikino yo kwitegura NBA, kandi ubwo yavunikaga nabwo Cavalier yakinaga na Chicago Bulls. 

Lonzo Ball wari umaze imyaka itatu mu mvune kuri uyu wa Kane yongeye kugaruka mu kibuga
Mu mujkino Lonzo Ball yakinnye nyuma yo kuva mu mvune yatsinze amanota 10





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND