Wayne Rooney wabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza akanamamara muri Manchester United yatangaje ko yatunguwe no kumva Umudage Thomas Tuchel ahabwa gutoza ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.
Mu minsi ishyize nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza, FA ryatangaje Umudage Thomas Tuchel nk'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu asimbura Gareth Southgate uherutse gusezera.
Abongereza benshi ntabwo bishyimye uko
Thomas Tuchel ariwe wahawe gutoza U Bwongereza, cyane ko benshi bifuzaga ko
ikipe yahabwa umutoza ukomoka mu Bwongereza.
Thomas Tuchel w'imyaka 51 y'amavuko yongeye kuba umutoza
ugiye gutoza u Bwongereza adakomoka muri icyo gihugu nyuma y'umutaliyani Fabio
Capello watandukanye nayo muri 2012.
Wayne Rooney wakiniye u Bwongereza akanaba umukinnyi
watsindiye u Bwongereza ibitego byinshi, yatojwe n'abatoza badakomoka mu
Bwongereza aribo Fabio Capello na Sven-Goran Eriksson ariko ntabwo yiyumvisha
ukuntu Thomas Tuchel agiye gutoza u Bwongereza kandi ari Umudage.
Wayne Rooney utoza ikipe ya Plymouth Argyle yagize ati
" Ntabwo nahakana ko Thomas Tuchel atari umutoza mwiza, nibyo ni mwiza.
Gusa naratunguwe uko FA yafashe umwanzuro wo kumuhitamo''.
Nubwo Abongereza benshi batiyumvishije uko Thomas Tuchel
yahawe gutoza u Bwongereza, yahawe aka kazi nyuma y'uko FA itishimiye
ubushobozi bw'umutoza Lee Carsley wari wayisigaranye nk'umusigire.
Wayne Rooney ku bwe yavuze ko amasezerano yo gutoza ikipe
y'igihugu y'u Bwongereza yari akwiye guhabwa Lee Casley cyane ko mu ikipe y'abatarengeje imyaka 21 yari yarayishyize ku rwego rwo
hejuru.
Nubwo uwahoze ari rutahizamu w'u Bwongereza Wayne Rooney
atumva uko Umudage yagirwa umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, uwahoze ari
myugariro Gary Neville we nubwo ari Umwongereza asanga ntacyo bitwaye kuba
Tuchel yatoza u Bwongereza.
Gary Neville ati " Tuchel ni umutoza mwiza kandi wageze
kuri byinshi. Ni umutoza uzi gutsinda ku buryo yazabigeraho akoresheje abakinnyi
beza u Bwongereza bufite ndetse azanagera kuri byinshi.
Nakunze uko Thomas Tuchel yatozaga muri English
Premier League. Dukeneye umutoza mwiza kandi mugomba kumva uwo Thomas Tuchel
ariwe.
Ntekereza ko buri wese yakagombye kumwifuriza kugera
kuri byinshi ndetse akanatwara ibikombe. Ndatekereza ko FA yabikoranye ubushishozi
mu gutekereza Tuchel nk'umutoza mushya w'u Bwongereza.
Wayne Rooney umwe mu bongereza batumva uburyo Umudage Thomas Tuchel yahawe gutoza u Bwongereza
Gary Neville we abona ntacyo bitwaye kuba Tuchel yatoza u Bwongereza
Thomas Tuchel niwe uherutse gutangazwa nk'umutoza mukuru w'u Bwongereza
TANGA IGITECYEREZO