RFL
Kigali

Impamvu Kirehe VC yahisemo kudakina Shampiyona ya 2024/25

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/10/2024 9:51
0


Ikipe y'Akarere ka Kirehe mu mukino wa Volleyball yahisemo kudakina imikino ya shampiyona ya 2024/25 mu rwego rwo kugira ngo ibanze isubire inyuma ibone gusimbuka neza.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024 muri Petit Stade i Remera nibwo haratangira gukinwa imikino ya shampiyona ya 2024/25 mu mukino wa Volleyball mu bagabo no mu bagore.

Mu makipe agiye gukina iyi shampiyona mu bagabo ntabwo harimo ikipe ya Kirehe Volleyball isanzwe imenyerewe cyane.  

Mu kiganiro na InyaRwanda, umuyobozi w'akarere ka Kirehe,Bruno Rangira yavuze imikino bahisemo gushyiramo imbaraga ari umukino w'amagare na Volleyball gusa ku kijyanye n'ikipe yabo ya Volleyball bakaba barahisemo ko  ititabira imikino ya shampiyona y'uyu mwaka kubera ko bagira ngo babanze bategure neza ubundi mu mwaka utaha bazabe baryana dore ko bari no kubaka Gymnasium.

Yagize ati " Ubu nka gahunda y’akarere turimo turashyira imbaraga cyane mu mukino w’amagare ariko hari n’umukino wa Volleball aho ubu turimo turubaka na Gymnasium.

Dufite ikipe ya Volleyball ariko muri uyu mwaka twaravuze ngo reka tube turetse kujya muri shampiyona ubundi dutegure neza ikipe yacu kubera ko turimo turubaka na Gymnasium. Hari n'irushanwa twakoraga buri mwaka rya Kirehe Open naryo twabaye tuvuze ngo reka turireke.

Uyu mwaka reka twisuganye umwaka utaha tuzitabire mu buryo bugaragara kandi amakipe yacu ameze neza ariko ubwo ibyo twakwita nk’ibyiciro 2 dushyiramo imbaraga ni Volleball n’Amagare".

Kirehe VC yahisemo kutitabira shampiyona kugira ngo yitegure neza izaze mu mwaka utaha iryana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND