RFL
Kigali

Shampiyona y’abagore yagarutse ku munsi wa Gatatu

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/10/2024 9:46
0


Mu mpera z’iki cyumweru imikino ya shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere mu bagore irakomeza hakinwa umunsi wa Gatatu.



Umunsi wa Gatatu usanze ikipe ya Rayon Sports WFC iyoboye shampiyona mu bagore  mu cyiciro cya mbere, cyane ko imaze gutsinda imikino ibiri yabanje ubu ikaba ifite amanota atandatu kuri atandatu.

Umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore kandi usanze ikipe ya AS Kigali WFC itari yisanga muri shampiyona neza, kuko mu mikino ibiri imaze gukina yatsinzwe umwe inganya undi, ubu ifite inota rimwe kuri atandatu.

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, nibwo iyi mikino ya shampiyona itangira, aho hateganyijwe umukino umwe uzahuza ikipe ya APR W FC na Bugesera WFC umukino uzakinirwa ku kibuga cya Kamena.

Indi mikino yose ya shampiyona izakomeza ku Cyumweru aho Inyemera izakira Muhazi ku Mumena , Ikipe ya Forever WFC izakira Kamonyi kuri Tapin Rouge i Nyamirambo, AS Kigali yakire Mutunda kuri Kigali Pele Stadium.

Mu yindi mikino iteganyuijwe ku Cyumweru muri shampiyona y’abagore, Police WFC izakira Fatima naho Rayon Sports yakire Indahangarwa. 


Uko amakipe azacakirana ku munsi wa gatatu muri shampiyona y'abagore


Imikino ya Gatatu ya Shampiyona isanze Rayon Sports WFC ariyo ihagaze neza kurusha ayandi makipe kuko yatsinze imikino ibiri yose imaze gukina







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND