RFL
Kigali

Twitege ibitaramo bya Trace Awards na Move Afrika i Kigali nanone?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2024 14:47
0


2023 wabaye umwaka mwiza ku bakunzi b'umuziki n'abahanzi muri rusange! Wasize hari amafaranga atagira ingano yinjiye mu mifuka y'abahanzi, ariko kandi wanasize ibyishimo by’urwibutso by'igihe kirekire ku bafana cyane cyane abataramiwe n'ibyamamare Mpuzamahanga.



Wanabaye umwaka udasanzwe! Kuko ku nshuro ya mbere rurangiranwa mu muziki ku Isi, Kendrick Lamar yataramiye i Kigali ku nshuro ye mbere.

Ni nako byagenze ku mwamikazi w'umuziki muri Afurika, Tiwa Savage wataramiye i Kigali bwa mbere nyuma y’igihe kinini abantu bamugerageza ariko byaranze.

Ariko kandi wanabaye umwaka mwiza kuri Tyla wo muri Afurika y'Epfo wageze i Kigali bwa mbere asubiye iwabo yandika amateka adasanzwe mu bihembo bikomeye ku Isi.

Uyu mukobwa yigeze kuvuga ko kuririmba mu iserukiramuco rya Giants of Africa, byabereye muri BK Arena, muri Kanama 2023, ari byo byamufunguriye amarembo yo gutwara ibihembo bikomeye ku Isi.

Muri Gashyantare 2024 yegukanye igikombe muri Grammy Awards mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’. Icyo gihe yagize ati “Biratangaje. Ntabwo nigeze ntekereza ko nzavuga ko natwaye Grammy ku myaka 22[...] umwaka ushize Imana yahisemo guhindura ubuzima bwanjye bwose. Warakoze cyane Mana ndetse mwarakoze namwe dukorana n’umuryango wanjye.’’

Ndabizi mama wanjye arimo kuririra ahantu yicayemo hano. Mwarakoze Recording Academy [abategura Grammy Awards] kuri iki cyiciro. Ni ingenzi. Ndabizi ndi kwibagirwa ibintu bimwe na bimwe gusa icyo nzi ni uko natsindiye Grammy.’’

Ni igihembo yegukanye akesha indirimbo ye ‘Water’. Mu kiganiro yagiranye na Genius Verified, yavuze ko ikorwa ry’iyi ndirimbo yaritekerejeho ubwo yari mu Rwanda.

Ati “Nakoranye n’usanzwe amfasha mu guhimba imbyino (Choreographer) azana ‘challenge (imbyino) dutangira kwitoza, tukabyina ariko naratekerezaga nti nshaka gusuka amazi akamanuka ashoka inyuma hanjye. Byarangiye mbikoreye mu Rwanda buri wese arabikunda. Ubu nicyo kintu cyanjye.’’

Yavuze ko yari asanzwe akunda iriya ndirimbo, ndetse ko ubwo yayiririmbaga mu gitaramo cyabereye mu Rwanda yabonye ko izamugeza ku ntera atari yarigeze atekerezaho.

Ati “Iyi ndirimbo mbere hose narayikundaga kuva igisohoka, ariko iyo nabonaga abahanzi bamwe b’ibyamamare bayishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo, bamwe banyandikira bambwira uburyo ari nziza, numvaga bindenze. Umunsi umwe ubwo nayiririmbaga mu Rwanda, ndirimba ngo "Make me sweat", byabaye ibintu bidasanzwe icyo gihe ni bwo nabonye ko iyi ndirimbo izakundwa bikomeye cyane.”

Trace Awards izongera kubera i Kigali?

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, Inama y’Abaminisitiri yateraniriye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje amasezerano yo kwakira ibi bihembo hamwe n’iserukiramuco rijyanye nabyo.

Umwanzuro wa Gatandatu ujyanye n’amasezerano Inama y’Abaminisitiri yemeje ugira uti “Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Trace Global yerekeranye no kwakira mu Rwanda itangwa ry’ibihembo bizwi nka Trace Awards hamwe n’iserukiramuco ry’ibikorwa bitandukanye.”

Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w’abahanzi ku Isi, by’umwihariko abo muri Afurika.

Amateka yandikiwe i Kigali ubwo ibi bihembo byatangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, mu muhango wabereye muri BK rena, ku wa 21 Ukwakira 2023.

Ushingiye ku gihe ibi bihembo byatanzwe byakabaye byarabaye, ariko kugeza ubu nta kintu na kimwe abategura ibi bitaramo bigeze batangaza muri uyu mwaka.

Hari umwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, uherutse kuvuga ko ubuyobozi bwa Trace Awards bwasabye Guverinoma y’u Rwanda kongera kubafasha gutegura ibi bihembo ku nshuro ya mbere.

Yavuze ko ku nshuro ya mbere hari ibyo bafashije abategura Trace Awards ‘mu rwego rwo korohereza abashoramari’ ariko ko ‘batakomeza kubafasha kugeza no ku mafaranga yo gutegura ibi bihembo’.

Trace Awards yasize ibihangange bya Afurika bitarimiye i Kigali barangajwe imbere na Davido wo muri Nigeria, Nomcebo (South Africa), Yemi Alade (Nigeria), Mr Eazi (Nigeria), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Chriss Eazy (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast);

Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde) ndetse na Tayc (France).

Hari kandi Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana), Viviane Chidid (Senegal), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), Donovan BTS (Mauritius), Emma’a (Gabon) ndetse na Bamby (French Guiana).

Ibi bihembo kandi byaririmbyemo GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Goulam (The Comores), Kader Japonais (Algeria), Krys M (Cameroon), K.O (South Africa), KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda), Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South Africa), Nadia Mukami (Kenya), Maureen (Martinique), Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Soweto Gospel Choir (South Africa).

Bite bya Move Afrika?

Ku wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Global Citizen, Hugh Evans ndetse ndetse n’Umuyobozi Wungurije wa Global Citizen, Francine Katsoudas n’abo bari kumwe.

Ibiganiro byibanze birambuye ku mushinga wa Global Citizen na gahunda ziteganyijwe mu gihe cy’imyaka itanu bizamara bibera mu Rwanda.

Ibi byatumye ibi bitaramo bizajya bibera mu Rwanda buri mwaka. Ndetse, byafashije umunyamerika Kendrick Lamar gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo cyabaye tariki 6 Ukuboza 2024.

Ubwo yari mu gitaramo cya Kendrick Lamar, Hugh Evans uyobora Global Citizen yashimye Perezida Kagame ku bwo kwakira iki gikorwa mu Rwanda. Yumvikanisha ko yanyuzwe n’urugwiro bakiranywe kuva bageze mu Rwnada.

Umushinga wa “Move Afrika” Rwanda” ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by'ingenzi birimo:

Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y'ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

Global Citizen ni umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, uharanira inyungu mpuzamahanga, ugamije guca ubukene bukabije none aha.

Iri huriro rihuza muzika na politiki kugira ngo bireme ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z'abayobozi, ibikoresho by'umwimerere mu itangazamakuru, ibicuruzwa, gahunda zo guhuza abakozi n'ibindi byinshi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu n'Isi yacu.

InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko mu gihe kiri imbere hazatangazwa gahunda y’ibitaramo bya Move Afrika mu Rwanda. Ariko kandi ushingiye ku ngamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya Marburg, birashoboka ko hari ibishobora kuzatungurana.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse gutanga icyizere cy’uko iki cyorezo kizatsindwa. Mu kiganiro n’itangazamakuru, ku wa 13 Ukwakira 2024, yagize ati “Hari ibipimo byiza byerekana ko imbaraga ziri gushyirwamo ziri gutanga umusaruro. Mu minsi itatu twapimye dusanga nta muntu ugaragaraho uburwayi, ni ikintu cyiza ariko ntabwo byatuma twirara. Twabonye ko abakize bakomeje kwiyongera, bamaze kuba 18, abitabye Imana ni 14.’’

Amakuru avuga ko umuraperi Drake wamamaye ku rwego rw’Isi ariwe ushobora kuzataramira i Kigali kuri iyi nshuro nubwo kugeza ubu bitaramezwa, ariko ibiganiro bigeze kure.

Imibare yo mu 2023 y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), igaragaza ko ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibitaramo byinjirijwe u Rwanda arenga Miliyari 122 Frw.

Muri raporo ya RCB, bavuga ko amafaranga u Rwanda rwinjije mu 2023 yazamutseho 48% ugereranyije n’ayo bari binjije mu 2022 binyuze mu nama bakiriye.

RCB ivuga ko amafaranga yinjije yavuye nama zabereye mu Rwanda zirimo nka: Women Deliver Conference, International Congress on Conservation Biolog, irushanwa rya Kigali International Peace Marathon, irushanwa rya Iron Man., irya Basketball Africa League n’izindi. 

Inavuga ko andi amafaranga yinjije yavuye mu bikorwa birimo nk’itangwa ry’ibihembo Trace Africa Music Awards & Festival, Move Afrika by Global Citizen, Inteko rusange ya FIFA n’ibindi.


Kendrick Lamar wamamaye mu ndirimbo zitandukanye ku rwego rw'Isi, yataramiye i Kigali ku nshuro ya mbere 

Kendrick yatanze ibyishimo bisendereye ku bihumbi by'abantu bari bateraniye muri BK Arena
Perezida Kagame ari kumwe n'Umuyobozi wa Global, Hugh Evans, itegura ibitaramo bya Move Afrika- Hari ku wa 6 Ukuboza 2023 
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibitaramo bya Move Afrika byabereye muri BK Arena 
Perezida yagaragaje igitaramo cya Kendrick Lamar nk'igikorwa cyiza cyo gusoza umwaka wa 2023



Ibyishimo nk'iki ku bakunzi b'umuziki muri Kigali, uyu mwaka bazongera kubibona?


Umunyamuziki Rema wamamaye muri Nigeria, yagiriye ibyiza imbere ya Perezida Kagame nyuma y'ibihembo bya Trace Awards 
Nomcebo wamamaye mu ndirimbo 'Jerusalema' yahuye na Perezida Kagame ku nshuro ye ya mbere




Umuhanzikazi Ariel Wayz ari mu baririmbyi mu bitaramo bya Move Afrika 


Umuraperi Kendrick Lamar yarataramye, abafana bataha bamwirahira 

Umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere 


Bruce Melodie yafashije ibihumbi by'abafana be gusoza umwaka neza 

Diamond na The Ben bahuriye ku rubyiniro mu bitaramo bya Trace Awards 


Ibitaramo bya Trace Awards, byahuje abanyabirori barimo nka Alliah Cool 


Davido uri mu bakomeye muri Afurika yongeye gutaramira i Kigali nyuma y'igihe kinini






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND