Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere cyagarukaga ku uryo ikipe y’igihugu, Amavui yiteguye gucakirana na Benin kuri uyu wa Kabiri, umutoza wayo, Trosten Frank yagarutse ku bakinnyi batandukanye bagiriye ibibazo ku mukino wa Benin ndetse n’abatarakinnye, anavuga ko u Rwanda rwahanwe na Benin.
Umutoza w’Amavubi,Trosten Frank yavuze ko u Rwanda rwitwaye nabi mbere ya
Benin, avuga ko bimeze nko kutubahiriza amategeko kandi iyo utubahirije
amategeko uhanwa.
Ati “ Icyabuze? Nabwiye abakinnyi banjye
ko kuri uru rwego uba ugomba guhanwa iyo hari ibyo utubahirije cyangwa ngo
ibintu ntibibe uko byateguwe. Ni uko byagenze mu mukino warangiye, Twabiganiriyeho,
kandi ntabwo dushaka gusubiramo amakosa twakoze.
Nk'uko nabivuze
iyo wakoze amakosa urakosorwa cyane ko kuri uru rwego amakipe yombi aba afite
intego imwe. Benin ni ikipe ihagarara inyuma ikaza kuzamukira rimwe, bafite
kandi abakinnyi bashobora gukora byose, njye navuga ko ari ikipe nziza twakinnye.
Ku bakinnyi
bavunitse nagaruka nko kuri Jojea ubu ameze neza, manzi Thiery we uko ameze si
ibyo kubanza mu kibuga''.
Umutoza yabajijwe uko amakosa yakozwe mu mukino wa mbere wa Benin azakosorwa, ndetse anabazwa ibyo kwitega ku mukino wo kuri uyu wa Kabiri. Ati” Ntabwo navuga ko ari amakosa cyane, bari bafite umwataka muremure nka Steve Monue kandi bose bari barebare muri rusange kandi taye z’abakinnyi bacu bugarira biragoye kugira ngo babafate.
Turagerageza kubabuza gukina imipira yo mu kirere gusa biragoye kuko ntabwo twahagarika intebe mu rubuga rw’amahina ngo bazihagarareho bugarira. Iyo bimeze gutya haba hagomba kubaho kwirinda nk'uko nabibwiye abakinnyi banjye ko tugomba kwirinda imipira y’imiterekano.
Ntekereza ko ikipe yacu imeze neza kandi tugomba gukina umupira w’amaguru, mwarabibonye mu mukino uheruka ko iminota itatu twakinnye neza ndetse tukarema uburyo bw’ibitego. Ikigomba kuba ni no kugerageza kubyaza amusaruro ayo mahirwe aba aboneka. Nk'uko natangiye mbivuga ni umukino utoroshye, tuzagerageza kubacanaho imiriro mpaka umukino urangiye''.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Torsten yanavuze
ko Johan Marvin Kury atazakina umukino wo kwishyura bafitanye na Bénin
uteganyijwe ku wa Kabiri. Impamvu yatanze ngo ni uko uyu mukinnyi yamuhamagaye
agamije kureba urwego rwe aho ngo abona ko ataragera ku rwego rwiza kubera
igihe kinini yari amaze mu mvune.
Umutoza
yabajijwe impamvu atakinishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Manguende mu
mukino wa mbere wa Benin, avuga ko yahisemo Niyomugabo Claude nk’umukinnyi
wakinnye neza ku mukino wa Nigeria, cyane ko muri uyo minsi Manguende we atari mu
ikipe y’igihugu. Yagaragaje ko iyo umukinnyi abonetse atari ngombwa guhita
amukinisha ngo ni uko uwo munsi yabonetse, ahubwo na Claude yari anakwiriye
gukina umukino wa Benin nk’igihembo cy’uko yitwaye neza kuri Nigeria.
Trosten Frank
utoza Amavubi umukino aza gukina na Benin kuri uyu wa Kabiri, niwo ugaragaza
ubushongore n’ubukaka bwe, kuko nawutsinda aratuma u Rwanda rugira
amanota Atanu. Mu gihe u Rwanda ruza
gutakaza uyu mu kino mu buryo bwo kunganya cyangwa gutsindwa, icyizere cyo kujya
mu gikombe cya Afurika kiratangira kuyoyoka.
TANGA IGITECYEREZO