RFL
Kigali

Abanyarwanda bacanye umucyo muri 'Seoul Africa Festival' begukana igikombe imbere ya Ambasaderi - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:14/10/2024 17:43
0


Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Korea y'Epfo bibumbiye mu itorero Umucyo, begukanye umwanya wa Mbere mu iserukiramuco rya Seoul Africa Festival ritegurwa na Africa Insight.



Ku nshuro ya Karindwi, mu mujyi wa Seoul habereye iserukiramuco rya Seoul-Africa Festival rigamije kwerekana ishusho nziza ya Afurika itandukanye n’iyo benshi bagaragaza ku ruhando mpuzamahanga byumwihariko mu bitangazamakuru bikomeye.

Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2024, Banpo Hanghang Park hafi y’umugezi wa Han, habaye iserukiramuco rya Seoul-Africa Festival ku nshuro ya Karindwi hahurira abantu bose bakomoka muri Afurika bakaba batuye muri iki gihugu.

Iri serukiramuco ryitabiriwe n’abayobozi mu nzego zo hejuru barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Korea y’Epfo, Cho Tae-Yul, ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo  barimo uw’u Rwanda, Nkubito Manzi Bakuramutsa wanagejeje ijambo ku bitabiriye iri serukiramuco.

Mu bahatanye mu bihembo bitangirwa muri iri serukiramuco, harimo Itorero Umucyo ry’Abanyarwanda batuye muri Korea y’Epfo bishyize hamwe kugira ngo bagaragaze ko amateka mabi yaranze u Rwanda benshi mu banyamahanga bazi ubu yahindutse u Rwanda rutakiri mu mwijima ahubwo rufite umucyo wamurikira n’amahanga.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Umuyobozi w’itorero Umucyo, Uwera Regina Pacis yavuze ko bishyize hamwe nk’abantu bagiye muri iki gihugu kwiga no gukora ariko bumva ko bagiye no guhagararira u Rwanda mu mahanga ndetse no gurukundisha abanyamahanga.

Yagize ati “Ni itorero ryashinzwe mu mwaka wa 2015 n’abantu 20 babaga aha muri Soeul. Intego nyamukuru kwari ukugaragaza neza isura y’u Rwanda no kubereka ko mu Rwanda hari umucyo nk’uko izina ryacu ribivuga kuko hari benshi bari bagitekereza ko amateka mabi twanyuzemo yakomeje kudukurikirana kandi siko bimeze.”

Yavuze ko nk’uko ibindi bihugu biba bihagarariwe, bafashe aya mahirwe yo guhagararira u Rwanda ngo bagaragaze umuco gakondo ndetse n’ibihakorerwa mu rwego rwo guhesha isura nziza igihugu cyabibarutse.

Ati “Nubwo turi aha ngaha, ntabwo twahunze. Bamwe bari mu masomo, abandi bagiye gushaka umugati. Ni inshingano zacu kugira ngo abo banyamahanga tubereke ko Igihugu cyacu ari cyiza, tugaragaze bimwe mu bikorerwa iwacu ndetse tubereke n’umuco gakondo wacu.”

Muri iri serukiramuco, abanyarwanda bagaragaje ko bimwe mu mwimerere wo mu Rwanda harimo icyayi cyiza, Ingoma, Uduseke ndetse n’Ibisabo. Ibi byose bikaba byarishimiwe cyane n’abanyamahanga baryitabiriye .

Muri iri serukiramuco kandi, habayemo irushanwa rya Asia-Africa Talent awards rigamije kumurika impano zidasanzwe ziri muri Afurika ndetse n’abandi bakomoka muri Aziya ariko bakagaragaza umuco ufite aho uhuriye naho.

Itorero Umucyo ryigomwaga iminsi ibiri mu Cyumweru mu rwego rwo kwitegura aya marushanwa, ryegukanye umwanya wa mbere mu kumurika neza umuco nyafurika hanyuma bashyikirizwa igihembo imbere ya Ambasaderi w’u Rwanda muri Korea y’Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa.

Uwera Regina Pacis yavuze ko bakoze imyiteguro mu ndirimbo zisobanuye byinshi ku banyarwanda ku buryo bari kuzisobanura mu rurimi rwa Korea bakumva neza u Rwanda icyo aricyo ndetse bagaterwa amatsiko no kurugeramo.

Yagize ati “Mu marushanwa, twinjiriye ku ndirimbo ‘Turaje’ ya Cecile Kayirebwa dushaka gusobanura ko tuje kubereka ubwiza bw’u Rwanda, ibyo u Rwanda rwagezeho. 

Twakomereje ku ndirimbo ‘Intare batinya’ ya Yvan Mziki kugira ngo tugaragaze ubuyobozi bwiza bwa Nyakubahwa Perezida Kagame n’uburyo yadufunguriye amayira ndetse n’uburyo yakuye u Rwanda mu icuraburindi, ubu tukaba turi mu bihugu by’intangarugero ku Isi.

Mu gusoza imyiyerekano yacu, twaririmbye indirimbo ‘Rwanda nziza nkundira nkuririmbe’ dushaka kwerekana ko noneho u Rwanda turukunze ko nubwo turi aho mu mahanga ariko twishimiye kuba turi abanyarwanda.”

Mu butumwa Ambasade y'u Rwanda muri Korea y'Epfo yashyize hanze, yashimiye abanyarwanda bitabiriye iri serukiramuco bagahagararira u Rwanda ndetse bakanatsinda. 

Ati "Itsinda rya Ambasade ryishimiye kwakira no kungurana ibitekerezo n'abashyitsi batandukanye bitabiriye iserukiramuco rya Seoul-Africa ku nshuro ya Karindwi. Ni amahirwe akomeye yo gusangiza abitabiriye iri serukiramuco bakamenya umuco Nyarwanda ndetse n'uburyohe bw'ikawa y'umwimerere, ubuki,... "

Iri serukiramuco rigamije kugaragaza ubwiza bwa Afurika ku Isi hose byumwihariko mu gihugu cya Korea y’Epfo kuko hari abantu baba bagitekereza ko Afurika iri mu mwijima cyangwa se ari abantu bugarijwe n’ibibazo. 

Abanyarwanda bagize itorero umucyo begukanye igihembo cya Asia-Africa talent Award 

Itorero Umucyo rigizwe n'abasore n'inkumi bagiye kwiga no gukora muri Koreya y'Epfo

Aba banyarwanda batuye muri Koreya y'Epfo bashyize hamwe mu rwego rwo kwerekana isura nziza y'u Rwanda

Bimwe mu byo Abanyarwanda bamuritse mu gihugu cya South Korea bigaragaza umuco Nyarwanda


Ambasaderi w'u Rwanda muri Koreya yatanze ikiganiro muri iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya karindwi

Reba amashusho y'indirimbo Intare batinya yasubiwemo na Yvan Mziki na Marina ikaba yahesheje igihembo aba banyarwanda batuye muri Koreya y'Epfo

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND