RFL
Kigali

Menya impano waha umukunzi ukurikije uko ateye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/10/2024 15:30
0


Mu gihe utegura impano ni ngombwa gusobanukirwa inyungu z’uwayihawe, ibyo akunda, n’ibikenewe, kuko ibi byerekana ubwitonzi nyabwo n'ubushishozi burenze agaciro k’ifaranga uwahawe akabona ko byatekerejweho.



Impano zifatika zishobora kwishimirwa bidasanzwe, mu gihe izindi nk’amatike y’igitaramo cyangwa amasomo yo guteka akenshi bitera kwibuka ndetse ntibyibagirane.

Mu gihe utegura guha impano inshuti yawe, umukunzi se, cyangwa umuvandimwe, dore bimwe mu byo wamuha ukurikije ibyo akunda ndetse unakurikije ubushobozi ufite.

1. Niba akunda kurimba  : Jacket yo kwifubika, accessoires( ingofero, ceinture, cravate… ), undi mwenda ugezweho ataragura , imyenda yo kurarana, cyangwa undi mwambaro ariko adafite.

2. Niba akunda kwiyitaho : Umunsi muri spa, massage ahantu heza, amavuta yo kwita ku ruhu, ibirungo by'ubwiza( make up), imirimbo, plantes z’imisatsi, umubavu uhumura neza.

3. Niba akunda ibintu bya Electronic : Ipad, Smartphone, Pochette, Ecouteurs, Camera, Flash disk ifite ubushobozi bunini, cyangwa akantu kadasanzwe ko kwambara ku kaboko.

4. Niba akunda gusabana n’abantu : Restaurant, ahantu hateguwe ibya Saint Valentin, ijoro muri hotel nziza n'ahandi.

5.Niba akunda kwihugura : Igitabo,DVD iriho film, DVD iriho Documentaire ijyanye n’ibyo akunda

6. Niba akunda gutembera : Ticket y ‘indege, mujye ahantu kure gato, musure abantu niba bahari munatembere, murebe ibintu bishya cyangwa ubwiza nyaburanga

7. Niba akunda kuba ahantu heza: Amashuka, Vase nini nziza, Tableau yo gutegura, Itara ryo gutegura, ibindi bintu by’ubukorikori byo gutegura, tapis,

8. Niba akunda Sport : Tenue yo gukorana, igikoresho( igare, umugozi, Tapis roulant, akantu ko gukoresha abdominaux, abonnement yo koga cyangwa gukora gym)

9. Niba akunda guteka : Mugurire utumashini two guteka, igitabo kirimo ibyo guteka, umutekere.

Kuri izo mpano ushobora kongeraho indabyo cyane cyane ari umukobwa ndetse n’ikarita iriho amagambo meza.

Umuntu yashatse guha umuntu impano ntiyayibura, ntago bisaba ubushobozi buhambaye, bisaba ubushake. Hari umuhanga wanditse ngo « nubwo buri gihe gutanga impano biterekana ko ukunda umuntu, ariko na none ntiwakunda umuntu utagira icyo umuha ».Impano rero ikwiye kuba ivuye ku mutima kandi yatekerejweho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND