Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Sintex wongeraho Calabashboy yatangaje ko we n’umugore we bateganya gutura mu Rwanda, ni nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ya kabiri yamukoreye ariko inagenewe n’abandi bari mu rukundo.
Ibaye indirimbo ya kabiri uyu muhanzi wamamaye mu
ndirimbo ‘Twifunze’ akoreye umukunzi we nyuma ya ‘Gradiator’ yanakoreye
amashusho yayo.
Sintex avuga ko yandika iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Mukwano’
yatekerezaga ku mukunzi we, ariko kandi yanishyize mu mwanya w’abantu bose bari
mu rukundo.
Ati "Iyi ni indirimbo isanzwe nakoreye abantu
bose bakundana, bagomba kujya' bishimira, bakayibyina, umugore wanjye namukoreye
'Gladiator' ariko bitavuze ko n'iyi ngiyi mba ntayimukoreye n'ubundi nawe ni
indirimbo mba namutuye. Kimwe n'uko n'abandi bose bayitura abakunzi
babo."
Akomeza ati "Muri rusange ni indirimbo yo gushimisha
Abanyarwanda n'abandi bose bakunda umuziki Nyarwanda."
Abajijwe niba we n’umukunzi we bateganya kuba batura
muri Canada, aho umugore we asanzwe abarizwa, yasubije ko bateganya gutura mu
Rwanda.
Avuga ati "Naho ibyo gutura (muri Canada) ntabwo
turabimenya neza kubera ko twebwe turapanga gutura mu Rwanda ntabwo dupanga
gutura hijya, ni ugutura ku isoko."
Ku wa 24 Kanama 2023, nibwo Sintex yasezeranye imbere
y’amategeko n’umukunzi we Shadia usanzwe ubarizwa muri Canada.
Hari abatekereje ko Sintex azahita ajya gutura muri
Canada nk’uko byagiye bigenda kuri bamwe mu bahanzi bagiye bakundana n’abakobwa
babarizwa mu mahanga.
Sintex yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zubakiye
ku njyana ya Dancehall. We n’umugore we ntibavuzwe mu itangazamakuru mu
ntangiriro z’urukundo rwabo, kugeza ubwo biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore.
Ubwo yasohoraga amafoto yo guhana isezerano imbere y’amategeko,
Sintex yabwiye umugore ko azamukunda kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka muri
ubu buzima.
Yumvikanishijeho ko inseko icyeye yagize ku maso
ayikesha umukunzi we wemeye kubana nawe by’iteka ryose.
Sintex yashimangiye ko we n’umukunzi we bateganya
gutura mu Rwanda
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘MUKWANO’ SINTEX YATUYE UMUGORE WE
TANGA IGITECYEREZO