RFL
Kigali

Djihad Bizimana yahamagariye Abanyarwanda gushyigikira Amavubi kuri uyu wa Kabiri - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/10/2024 16:44
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu "Amavubi" Djihad Bizimana yashishikarije abanyarwanda kuzaza gushyigikira ikipe y'igihugu mu mukino ifitanye na Benin kuri uyu wa Kabiri itariki 15 Ukwakira 2024.



Kuri uyu wa Mbere habaye ikiganiro n'itangazamakuru cyagaragaje impumeko y'ikipe y'igihugu 'Amavubi' mu gihe iri kwitegura gukina na Benin mu mukino w'umunsi wa kane mu gushaka itike y'igikombe cya Africa cya 2025 kizabera muri Morooc.

Muri iki kiganiro, kapiteni w'ikipe y'igihugu 'Amavub'i Djihad Bizimana yatangaje ko umukino wabereye muri Cote d'Ivoire utahiriye abanyarwanda, ariko kuri uyu wa Kabiri intego akaba ari ugutsinda. 

Bizimana Djihad yahamagariye abafana kuzaza gushyigikira abakinnyi, cyane ko umukino wo kuri uyu wa Kabiri ari uwo gupfa no gukira kuko umusaruro wose uzavamo utari intsinzi uzashyira mu kaga gakomeye ikipe y'igihugu 'Amavubi'.

Bizimana Djihad yagize ati: “Abakinnyi turabizi neza ko uko twatekerezaga umukino wa mbere wagenze atari ko twari tubyiteze ariko ajo dufite andi mahirwe kuko ejo hari undi mukino wo kugerageza gukosora ibyo tutakoze mu mukino ubanza kuko ntekereza ko nitubona amanota atatu tuzaba tukiri mu irushanwa.

Ibyo tuganira abakinnyi bose barabyumva. Turi kumwe, na nyuma y’umukino twagumye kuvugana twigira hamwe uko umukino w’ejo tuzabona amanota atatu tukaguma mu irushanwa kuko habaye ikindi kitari amanota atatu byaba bisa n’aho birangiye.

Icyo nabwira abanyarwanda ni uko twiteguye, ejo tuzaza tuje gushaka amanota atatu, bazaze badushyigikire badufashe kuko na byo biri mu bizadufasha, hanyuma ndatekereza ko tuzatsinda umukino w’ejo".

Bizimana Djihad yabajijwe impamvu mu mukino wabereye muri Cote d'Ivoire abakinnyi b’abanyarwanda bagaragaje urwego rwo hasi nawe arimo, ibintu byatumye Amavubi atsindwa ibitego bitatu ku busa.

Ati: ”Kubaza ngo ikibazo cyari ikihe ni ibintu biba bigoye gusubiza kuko nta muntu ujya mu kibuga ashaka gukina nabi. Njye iyo ngiye mu kibuga mba nshaka gukina neza cyane. Na buri wese ku giti cye ajya mu kibuga ashaka gukina neza, ahubwo navuga ko ari ibintu by’umupira byabayeho.

Nabyita ko ari umunsi mubi, gusa ntabwo iminsi mibi ihoraho ntekereza ko ejo uzaba ari umunsi mwiza kuri twe tukaba tumeze neza".

Bizimana Djihad yakomeje gusaba abanyarwanda ko bazaza gushyigikira Amavubi ku mukino afitanye na Benin kuri uyu wa Kabiri, cyane ko aya ari amahirwe ya nyuma yo kumenya niba u Rwanda ruzaguma kwizera gukomeza guhatanira itike yo kuzajya muri Morooc mu gikombe cya Africa.

Kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda nirutsinda Benin rurahita rugira amanota atanu ubwo Benin isigare irusha u Rwanda inota rimwe gusa ruzasigare rushakira mu mikino izakurikiraho.

Mu gihe ikipe y'igihugu ya Benin yatsinda u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, byaba nk'aho birangiye ko u Rwanda rwazitabira igikombe cya Africa kuko Benin yahita yuzuza amanota icyenda, u Rwanda rugasigara ku manota abiri. Biteganyijwe ko ikipe y'igihugu ya Nigeria iri bwitwaree neza imbere ya Libya.

 ">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND