Umuririmbyi w’umunya-Uganda, Mayanja Pius wamamaye nka Pallaso, yatangaje ko ari mu mahitamo hagati ye na Bwiza Emerance [Bwiza] ajyanye n’indirimbo bagombaga gushyira hanze hagati y’ebyiri bakoranye mu mezi atatu ashize ubwo uyu mukobwa yari yagendereye igihugu cy’amavuko cye.
Yatangaje ibi mu gihe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru
tariki 13 Ukwakira 2024, yakoze igikorwa cyo kumvisha abakunzi be n’itangazamakuru
Album ye ya Gatanu yise “We Out Side".
Ni Album avuga ko idasanzwe kuri we. Kandi iriho
indirimbo nka "Ababadewo", "Bwenkwagala", "Only
You" yakoranye na Harmonize, "Bitandike" na Hozambe, 'Move on',
'Tokitya', 'Thank you Lord', 'Ashawo', 'Abakazi Abalungi' yakoranye na Jowy
Landa ndetse na 'We Outside' yitiriye Album.
Iri muri Album Pallaso yari amaze igihe kinini ateguza
abakunzi be n'abafana b'umuziki muri rusange. Ahanini bitewe n'imbaraga
yashyize mu ikorwa ryayo na ba Producer bamuteye imbaraga mu ikorwa
ryayo ndetse n'abahanzi bamushyigikiye.
Ushingiye ku bahanzi bakoranye, Harmonize niwe muhanzi
Mukuru kandi ukomeye wakoranye n'uyu muhanzi. Mu birori bye byabaye kuri iki
Cyumweru, Pallaso yumvikanishije ko umutima we unyuzwe n'imbaraga yashyize mu
ikorwa rya Album ye.
Mu kiganiro yahaye umunyamakuru akaba n'umuhanzi, Nyarwaya
Innocent [Yago] binyuze ku muyoboro we wa Youtube 'Yago Tv Show', Pallaso yavuze
ko mu gihe asoje ikorwa rya Album ye y'indirimbo 10, ari kwitegura no gushyira
hanze indirimbo yakoranye na Bwiza.
Izi ndirimbo zamamaze gukorwa mu buryo bw'amajwi
(Audio). InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko zakozwe mu mezi atatu ashize, ubwo
Bwiza yari mu gihugu cya Uganda mu bikorwa by'umuziki.
Pallaso avuga ko indirimbo zose yakoranye na Bwiza ari
nziza, igisigaye ni uko uzahuza imbaraga n'uyu mukobwa hanyuma bagahitamo iyo
bagomba guheraho ijya hanze.
Uyu muhanzi atangaje ibi mu gihe Bwiza nawe yamaze
kurangiza ikorwa ry'indirimbo zigize Album ye, ndetse ari kwitegura gukora
igitaramo cyo kuyimurika kizaba tariki 8 Werurwe 2024 mu kwizihiza Umunsi
Mpuzamahanga w'Umugore.
Uyu muhanzikazi amaze iminsi mu bitaramo bya MTN Iwacu
Muzika Festival bibera mu Ntara zitandukanye ndetse ari kwitegura kuzaririmba
mu gitaramo cya nyuma cy'ibi bitaramo kizabera muri Rubavu muri iki Cyumweru.
Pallaso yiyongereye ku bandi bahanzi Mpuzamahanga
bamaze gukorana indirimbo na Bwiza. Kuko uyu mukobwa asanzwe afitanye indirimbo
na Double Jay wo mu Burundi n’abandi.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa yanagerageje gukorana
indirimbo na Sheebah Karungi kandi ko igisigaye ariko uko bombi baha umurongo
imikoranire yabo.
Pallaso yashyize ku isoko Album ye ya Gatanu yari
amaze igihe ari gukoraho
Pallaso yatangaje ko yakoranye indirimbo ebyiri n’umuhanzikazi
Bwiza
Pallaso yavuze ko na Bwiza bazahitamo indirimbo
bazabanza gusohora
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ABABADEWO' YA PALLASO IRIMU ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
TANGA IGITECYEREZO