Amakipe ya APR mu mikino itandukanye irimo Umupira w’amaguru, Basketball, Voleyball ndetse na Handball yakiriye abayobozi bashya baje guhuhira mu ngata abahari, abandi basimbura abari bari mu nshingano.
APR FC yemeje ko mu mupira w’amaguru hazanywe abayobozi bashya barimo Lt Col Alphonse Muyango wagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho, mu gihe Captain Deborah Muziranenge yagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imari.
Umunyarwanda wari umutoza wungirije muri APR FC, Thierry
Hitimana yagizwe Diregiteri Tekinike ushinzwe kwita ku makipe y’abato (Intare
FC).
Capt.
Jacques Irankunda yagizwe Team Manager wa APR Basketball Club mu bagabo,
Col Marie Claire Muragijimana yagizwe Chairman wa APR W BBC mu gihe yungirijwe
na Maj. Dinah Mutesi.
Brig Gen Jules
Rwirangira yagizwe umuyobozi wa APR Volleyball Club mu gihe Capt
Kayiranga Augustin yagizwe umunyamabanga mukuru. Brig Gen Louis Kanobayire
yagizwe Chairman wa APR Voleyball Club mu bagore naho Rtd Capt Musafiri Mugabo
agirwa Umunyamabanga mukuru.
Mu mukino wa Handball
Lt. Col Jean Pierre Rwandayi yagizwe Chairman, Lt. Col Anastase Rukundo agirwa Visi
Perezida, naho Maj.Robert Kabirigi agirwa umunyamabanga mukuru.
APR mu ngeri zitandukanye yabonye abayobozi bashya
APR Handball Club imwe mu makipe ahagaze neza
TANGA IGITECYEREZO