RFL
Kigali

Umubare w'abakize Marburg wageze kuri 20, Abanyarwanda basabwa kutirara

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/10/2024 9:26
0


Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki Cyumweru abantu babiri bakize icyorezo giterwa na virusi ya Marburg, bituma umubare w’abamaze gukira bose ugera kuri 20.



Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) yagiye ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024 igaragaza ko abantu babiri bakize Icyorezo cya Marburg, mu gihe mu bipimo 281 byafashwe byagaragaye ko ntawe iki cyorezo cyishe cyangwa ngo acyandure. Gusa abo kimaze kwica bose ni 14. Abakiri kuvurwa ni 27. Umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo bose hamwe ni 61.

MINISANTE kandi yatangaje ko abantu 669 ari bo bamaze gukingirwa iki cyorezo, barimo 49 bahawe urukingo kuri uyu munsi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko mu minsi irindwi ishize hagaragaye abarwayi bari bafite Marburg bakize kurusha abahitanwe na yo, ashimangira ko bitanga icyizere cyo guhashya iyi virusi ariko bidakwiye gutuma abantu birara.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Ukwakira 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigaruka ku ishusho rusange y’uburyo Icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko mu minsi irindwi ishize hagaragaye impinduka mu kwita ku banduye Marburg.

Yagize ati: “Ikindi twabonye muri iki cyumweru ni uko abakize bakomeje kwiyongera, [...] Na byo biratanga icyizere y’uko ubuvuzi buri gutanga umusaruro kandi no kuba turi kubona abantu barwaye bagahita bavurwa, na byo byerekana ko gupima kare ari ingenzi kandi upima kuko wabimenye.’’

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko mu minsi itatu hafashwe ibipimo basanga nta muntu ugaragaraho uburwayi, avuga ko nubwo ari ‘ikintu cyiza ariko ntabwo byatuma twirara.’

Ati: "Tuzi uko yandura, tuzi abo dukurikirana. Vuba bidatinze tuzaba twayitsinze.''

Mu ngamba zafashwe mu guhangana na Marburg harimo no gukingira abari ku ruhembe rwo kuyihashya, aho muri dose z’inkingo 700 u Rwanda rwahawe ku ikubitiro izirenga 600 zamaze gutangwa ndetse rwashyikirijwe izindi 1000.

Ibimenyetso by’uwanduye Marburg birimo kubabara umutwe, gucika intege, kugira umuriro ukabije, kubabara imikaya, kubabara mu nda, kuruka ariko by’umwihariko impiswi n’ibirutsi bishobora kwivanga n’amaraso.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND