RFL
Kigali

Gospel yibarutse umuramyi Frank Rudasingwa "Frankruds" ukwiriye guhangwa amaso-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/10/2024 10:17
0


Frank Rudasingwa niyo mazina ye asanzwe ariko mu muziki yahisemo gukoresha "Frankruds" nk'izina ryo ku ruhimbi. "Ntakikunanira" ni yo ndirimbo yamwinjije mu muziki mu buryo bweruye.



"Ntakikunanira, oya nta cyo. Ntakitagushobokera. Urukundo wankunze ni rwo nakiriye, mpabwa ubugingo bw'iteka, imbabazi wangiriye ni zo nakiriye, mpinduka icyaremwe gishya. Urukundo wankunze ni rwo nakiriye, mpabwa ubugingo bw'iteka. Imbabazi wangiriye, ni bwo buhamya ngendana. Ni wowe soko imara inyota, unyweye wese ashira inyota". 

"Ni wowe mucyo mu mwijima, ukwizeye wese ntayoba ukundi". Ayo ni amagambo y'indirimbo "Ntakikunanira" ya Frankruds, umunyempano w'umuhanga cyane mu miririmbire wamaze kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Umuziki we uyungurutse kandi ushoye imizi muri Bibiliya, biri mu byatumye yakiranywa urugwiro muri Gospel.

Frankruds atuye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera muri New Life Bible Church ahazwi nko kwa Rev Dr Charles Mugisha, hakaba habarizwamo ibyamamare nka Chryso Ndasingwa, Diana Kamugisha, Liza Kamikazi n'abandi. Yize Ubutabire n'Uburezi [Chemistry with Education] muri Kaminuza y'u Rwanda [UR-College of Education]. 

Abamuzi neza bavuga ko asanzwe ari umuramisha mwiza mu materaniro aho afasha benshi guhoberana n'Imana. Ubuhanga bwe buherekejwe no guca bugufi no gukora indirimbo ye ya mbere akayitaho cyane yaba mu majwi, amashusho, imyambarire iryoheye ijisho, biri mu byo bamwe bashingiraho bavuga ko azagera kure cyane.

Frankruds yabwiye inyaRwanda ko yatangiye kuririmba muri 2012 ariko kuyobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana [Worship Leader] abitangira muri 2016. Avuga ko umuziki yawungukiyemo ubumenyi butandukanye aho bimufasha 'kuramisha neza abantu b'Imana nka 'Worship leader'. Ati "Ikindi nungukiyemo inshuti, yewe zimwe zabaye nk'umuryango".

Amaze gukora indirimbo imwe ari nayo aheruka gushyira hanze, iyo akaba ari "Ntakikunanira". Ati "Intego mfite mu muziki ni ugufasha abantu kwegera Imana ndetse no gukomeza kwibutsa urukundo rwayo abatararumenya bakarumenya. Ikindi ni ugufatanya n'abandi basanzwe babikora kwamamaza inkuru nziza y'umukiza wacu Yesu".

Uyu musore yifuza kubona benshi bararushijeho gusabana n'Imana, guhembuka mu buryo bw'Umwuka, kumenya neza ijambo ry'Imana. Avuga ko umwihariko we mu muziki ni ugukora muzika uko azajya ayoborwa n'Imana. Ati "Bibiliya ivuga ko turi ingingo zitandukanye, yewe n'imisanzu yacu mu bwami iratandukana, ni ukuba njyewe".

Frankruds avuga ko uruhare rwe mu muziki wa Gospel kugira ngo ukomeze gutera imbere mu Rwanda ni ugukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana "zisubiza abantu mu kongera guhoberana n'Imana nk'uko ari cyo cyifuzo cyayo". Yahamije ko arangamiye "kuririmba Gospel koko" (inkuru nziza=good news) nk'uko ari ukuri kwa Bibiliya.


Frankruds, maraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana


Frankruds yinjiranye mu muziki indirimbo yise "Ntakikunanira"

REBA INDIRIMBO YA MBERE "NTAKIKUNANIRA" YA FRANKRUDS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND