Bikorimana Emmanuel [Bikem Wa Yesu] arakataje mu muhamagaro mushya wo kuririmbira Imana, aho ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ya kabiri yo mu gitabo yasubiyemo yitwa ‘Bayoboke Mubyuke’, iyi ikaba ari indirimbo iboneka mu ndirimbo zo gushimisha Imana kuri Nimero ya 201.
Bikem wa Yesu wasubiyemo iyi ndirimbo, ni umusore ubarizwa mu itorero rya ADEPR Remera, akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu biganiro akora kuri YouTube aho akunze gusesengura amakuru y'iyobokamana mu Rwanda mu buryo bunyura benshi.
Nubwo yamenyekanye nk’umusesenguzi, ntiyigeze ajya kure y’umuziki, kuko yanyuzagamo agacurangira abahanzi batandukanye, ateza impano z’abana imbere, asubiramo amakorasi ya kera, akaba ari n’umwarimu wa piano aho yigisha gucuranga binyuze ku ikoranabuhanga (Online).
Uyu muhanzi uririmba injyana ya Country Music, yongeye gushimangira ko mu myaka itanu iri imbere, abakristo bazaba bazi neza indirimbo zo mu gitabo basobanukiwe n'amateka yazo kugira ngo barusheho gufashwa nazo. Ibi bizagerwaho binyuze mu muvuno we mushya.
Bikorimana Emmanuel avuga ko iyo yitegereje akenshi asanga izi ndirimbo abakristo benshi baziririmba batazizi, akenshi bakaziririmbira mu kigare ariko ntibakire impinduka zo mu Mwuka kuko batariho mu buzima bw’indirimbo baba baririmba.
Ati “Ni yo mpamvu nifuje gutanga umusanzu wanjye wo kwigisha no guhishura amateka y’izi ndirimbo, ku buryo umuntu azajya aririmba indirimbo azi neza impamvu y’iyo ndirimbo, azi uwayanditse, n’ibihe uwayiririmbye yari arimo".
Bikem wa Yesu ati "Icyo gihe nituririmba indirimbo tuzi inkomoko yayo, bizajya bituma tuyiririmbisha umutima kuruta kumva gusa umudiho wayo n’uburyohe bw’ijwi.”
Bikem wa Yesu yashyize hanze indirimbo nshya yise "Bayoboke Mubyuke"
TANGA IGITECYEREZO