RFL
Kigali

Apotre Mignonne yatumiye Gentil Misigaro na Willy Uwizeye mu giterane kizabera muri Amerika

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/10/2024 23:52
0


Umushumba Mukuru wa Noble Family ndetse na Women Foundation Ministries, Apotre Mignonne Kabera, agiye guhesha umugisha abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu giterane mpuzamahanga cya Connect Conference.



Iki giterane Connect Conference kizabera mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva tariki 01 kugera tariki 03 Ugushyingo 2024. Cyatumiwemo abaramyi bakunzwe cyane nka Gentil Misigaro na Willy Uwizeye hamwe n'umukozi w'Imana Prophet Kem Muyaya.

Apostle Alice Mignonne Kabera agiye gukora iki giterane cy’iminsi 3 nyuma y'icyo aherutse gukorera mu Bwongereza aho yari yatumiye Israel Mbonyi na Aime Uwimana - abaramyi bafite igikundiro cyinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba.

Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Bwana Johnston Busingye yashimye cyane Apostle Mignonne ku bw'ibi biterane by’ivugabutumwa akora n’umuhate we mu kubaka umuryango nyarwanda no komora ibikomere akoresheje ijambo ry’Imana.

Willy Uwizeye ni umuramyi ukomoka mu Burundi, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yasengeraga muri Eglise Vivante de Jésus Christ du Burundi i Bujumbura, akaba ari ho yanakuriye. Afatwa nk'inkingi ikomeye ndetse n'umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Burundi no mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba.

Gentil Misigaro nawe utegerejwe muri Connect Conference, ni umuramyi mpuzamahanga utuye muri Canada, akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo zirangajwe imbere na "Biratungana" yanitiriye igitaramo cya mbere yakoreye mu Rwanda mu 2019. Si ubwa mbere agiye guhurira na Apostle Mignone mu ivugabutumwa kuko bigeze guhurira muri Kenya.

Apotre Mignonne Kabera utegura Connect Conference imaze kuba ubukombe ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda no muri Afrika nzima biturutse ku nyigisho ze zifasha benshi. Urubyiruko rwinshi ruramukunda kubera impanuro akunze kubaha. Ni inshuti y'abaramyi, bikagaragarira mu bikorwa by'ivugabutumwa atumiramo abaramyi banyuranye.

Ni inshuti kandi y'ababyeyi b'abamama dore ko banakunze guhura kenshi bahuriye mu muryango yashinze 'Women Foundation Ministries', ubarizwamo abaturuka mu matorero atandukanye, ukaba warashinzwe mu mwaka wa 2006. Ivugabutumwa akora riherekezwa n'ibikorwa by'urukundo bifatika byiganjemo gufasha abatishoboye.

Ni ibikorwa akora binyuze mu gikorwa cyitwa 'Thanksgiving' mu ntego yo 'Gushima Imana mu bikorwa' ndetse akanabishishikariza abandi. Amateraniro abwirizamo, nta mukobwa n'umugore uba wifuza kuyasiba, aho twavugamo: Women Fellowship, Ennihakkole, Upper Room, Fire Week na Wirira Fellowship iba buri wa Gatanu saa Kumi n'imwe z'umugoroba.

Apotre Mignonne Kabera ni umubyeyi w’abana batatu yabyaranye n’umugabo we Eric Kabera, ndetse afite abandi benshi mu buryo bw’Umwuka. Ni we watangije umuryango witwa Women Foundation Ministries [WFM] n’urusengero rwitwa Nobel Family Church. Yavukiye mu gihugu cy'u Burundi aranahakurira kuko ari ho ababyeyi be bari barahungiye.

Ni umunyarwandakazi ufite izina rikomeye muri Afrika mu Iyobokamana, akaba umwe mu bagore bimitswe nka Apostle bwa mbere mu Rwanda. Apostle Mignonne amaze kuvuga ubutumwa bwiza mu bihugu bitandukanye ku Isi binyuze mu biterane bye bigamije guhuza Afrika mu buryo bw'Umwuka, bizwi ku izina rya 'Connect Africa Conference'.

Apotre Mignonne yatangije Women Foundation Ministries mu bihugu birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Burundi, Uganda, Ghana, Ububiligi, Ubufaransa, Ubwongereza na Kenya. Mu kwegera abakristo be, yashyizeho inzego bisangamo zirimo King's Daughters, Godly Mothers, Girls Impact na Men and Sons of Issachar.

Kuwa 13 Kamena 2024, Apostle Mignonne Kabera yashimiye abahanzi 9 n'umunyamakuru umwe ku bw'ibikorwa by'indashyikirwa bakoze mu myaka 15 ishize, abo akaba ari: Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Alex Dusabe, David Nduwimana, Steven Karasira, Guy Badibanga, Theo Bosebabireba, Yvan Ngenzi, Mani Martin na Patrick Nyamitari.

Umushumba, Umubyeyi, Intumwa, Mama w’Amahanga, Umugwaneza,…ni amwe mu mazina ya Apostle Mignonne, ndetse benshi ntibatinya kuvuga ko ari "Mama w’u Rwanda mu buryo bw’Umwuka". Akorwa ku mutima n’imirimo y’abaramyi, akaba ariyo mpamvu abashyigikira cyane yaba mu kwitabira ibitaramo byabo, kubatera inkunga n'ubundi buryo ashobozwa.

Apostle Mignonne ni inshuti y’urubyiruko n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye kugeza aho benshi bayoboka Minisiteri yatangije, muri abo harimo Miss Nishimwe Naomie, Miss Queen Kalimpinya, Ntarindwa Diogène (Atome), Kate Bashabe, Billy Irakoze n’abandi.

Itorero yashinze rya Noble Family Church rifite umwihariko w'ibiterane bimaze gushora imizi birimo: 7 Days of Worship; Umugore mu Ihema, umugabo mu marembo; Esther Operation; 12 Days of Crossover; Christmas Celebration; New Years Eve, n'ibindi. Kuri ubu iri Torero riri kubaka urusengero rw'agatangaza ruzaba rwakira abantu barenga ibihumbi bitanu.


Apotre Mignonne ategerejwe muri Amerika mu giterane 'Connect Afrika'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND