Kigali

Paul Biya yatsinze amatora muri Cameroon! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y'Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/10/2024 8:05
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 11 Ukwakira ni umunsi wa 284 w’umwaka ubura iminsi 81 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1746: Muri Autriche hatangiye intambara yahuzaga amoko yiswe iya Rocourt.

1997: Paul Biya yatsinze amatora ya perezida wa Repubulika muri Cameroun.

1231: Papa Grégoire IX yasabye Conrad de Marbourg gushyira mu bwami bwose yayoboraga inkiko za kiliziya zo kuburanisha abakekwaho ibyaha.

1962: Hatangijwe ku mugaragaro inama ya Vatikani ya kabiri (concile Vatican II). Bimwe mu byo yagezeho nuko yahaye umulayiki ijambo muri Kiliziya. Iyi nama ihuza abayobozi bakuru ba kiliziya ni ukuvuga abasenyeri b’isi, abakaridinali na Papa. 

Iya kabiri yahamagajwe na Papa Jean XXIII yasojwe tariki ya 8 Ukuboza 1965 hariho papa mushya ari we papa Paul VI. Iyi nama yafashwe nk’amateka akomeye yo mu kinyejana cya 20 kuri kiliziya, ifungura imiryango ya kiliziya ku isi igezweho y’ubu. Yageze ku gutuma Kiliziya ishyira hamwe n’amadini n’andi matorero ku isi ndetse n’abantu bose muri rusange.

1990: Kuva ku wa 11 kugeza ku wa 13 habaye igerageza rya Jenoside mu Rwanda aho hakozwe ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 mu cyahoze ari Komini Kibilira ku Gisenyi.

2010: Georges Rutaganda wari perezida wungirije w’Interahamwe yaguye muri Gereza mu gihugu cya Benin azize uburwayi nyuma yo kuhafungirwa akatiwe igifungo cya burundu amaze guhamywa icyaha cya Jenoside, gukangurira abantu kwica yifashishije RTLM, guhohotera no gufata ku ngufu Abatutsi.

2022: Eng. Emile Patrick Baganizi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).

2005: Muri Espagne, umuyaga udasanzwe wangije ibintu byinshi muri iki gihugu.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1804: Napoléon Louis Bonaparte,igikomangoma cy’u Bufaransa.

1884: Friedrich Karl Rudolf Bergius, umuhanga mu butabire ukomoka mu Budage wabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1931.

Muri uyu mwaka kandi havutse na Eleanor Roosevelt, umufasha w’uwahozea ari Perezida wa Amerika.

1938: Darrall Imhoff, umukinnyi wa basketball ukomoka muri Amerika

Bimwe mu bihangange bitabye Imana kuri iyi tariki:

1531: Ulrich Zwingli, wazanye impinduka muri kiliziya gaturika akagira uruhare mu ishingwa ry’itorero ry’Abapotesitanti. Akomoka mu Busuwisi.

1940: Vito Volterra, umuhanga mu mibare akaba n’umunyabugenge ukomoka mu Butaliyani.

1992: Pierre Béghin, umuhanga mu marushanwa yo kurira imisozi ukomoka mu Bufaransa.

2008: Jörg Haider,umunyapoliti ukomoka muri Autriche.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND