Abesesengura iby’ubukungu baravuga ko u Rwanda niba rushaka gukomeza kuzamuka mu bukungu, rukwiriye gukomeza gushyiraho amategeko na politiki byorohereza ishoramari ry’imbere mu gihugu, mu rwego rwo kongera ingano y’ibyoherezwa hanze.
Kuva mu myaka 30 ishize,
ibipimo by’ubukungu bw’u Rwanda byakomeje gutanga icyizere kuko byakunze
kuzamuka uko imyaka yagiye yicuma kuva mu 1994 kugeza muri uyu mwaka.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cya 2024 ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byinjije miliyoni 541,1$.
Bikaba
byarazamutseho 14,67% ugereranyije n'igihe nk'icyo mu mwaka wa 2023. Ni mu gihe
ibyo rwatumijeyo bifite agaciro ka miliyoni 1814,47 $, bikaba byarazamutseho
17,19% ugereranyije n'igihembwe cya 2 cya 2023.
Iki kigo kandi cyatangaje
ko ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga n’ibyo rwoherejeyo muri
Nyakanga 2024 cyageze kuri miliyoni 472.66 $ [miliyari 628Frw] kivuye kuri
miliyoni 411.62$ (bingana n’izamuka rya 14.83%) ugereranyije n’ukwezi kwa
Kamena 2024.
Iyi raporo igaragaza ko
muri Nyakanga 2023 iki kinyuranyo cyari miliyoni 315.37$. Bivuze ko
ugereranyije na Nyakanga uyu mwaka iki kinyuranyo kiyongereyeho arenga miliyoni
157$.
Muri Kamena 2024, icyo
kinyuranyo cyari kuri miliyoni 411.62$, ibyari bigize izamuka rya 30.88%
ugereranyije na miliyoni 314.50$ cyariho muri Kamena 2023.
Raporo igaragaza ko ibyo
u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Nyakanga 2024 bifite agaciro ka miliyoni
292.03 $, mu gihe mu kwezi nk’uko umwaka ushize rwari rwohereje ibifite agaciro
ka miliyoni 184.78$.
Ibyo u Rwanda rwatumije
mu mahanga kandi bingana na miliyoni 764.69 $ muri Nyakanga 2024.
Muri iyo raporo,
bigaragazwa ko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byakorewe imbere mu gihugu
byiyongereyeho ku kigero cya 36.14% ugereranyije n’ukwezi kwa Kamena 2024
ndetse bizamuka ku kigero cya 79.91% ugereranyije na Nyakanga 2023.
Imibare ya NISR igaragaza
ko ibikorerwa mu Rwanda byoherejwe mu mahanga bingana na 230.86$ byavuye kuri
miliyoni 128.32$ zari zoherejwe hanze ukwezi nk’uko umwaka ushize.
Mu byo u Rwanda rukorera
imbere mu gihugu rwohereje mu mahanga harimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi
bifite agaciro ka miliyoni 22.92$, ibyakorewe mu nganda bifite agaciro ka miliyoni
10.23$. Hari kandi ibyoherejwe mu mahanga bidatunganyijwe bifite agaciro ka
miliyoni 25% n’ibindi bitandukanye.
Ku rundi ruhande ariko
usanga ibicuruzwa nk’ibyo biri mu byiganje mu byo rwatumije hanze y’igihugu
ndetse bifite agaciro kari hejuru y’ibyo rwoherejeyo kuko nk’ibiribwa gusa
rwatumije hanze bifite agaciro ka miliyoni 128.0$.
Ibihugu biza ku isonga u
Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa ni Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho rwohereje
ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 168.06$, RDC rwoherezayo ibifite agaciro
ka miliyoni 17.44$, u Bushinwa rwoherezayo ibifite agaciro ka miliyoni 7.75$,
Luxembourg rwoherezayo ibya miliyoni 3.81$ na Hong Kong rwoherezayo ibya
miliyoni 3.80$.
Mu bindi bihugu u Rwanda
rwoherejemo ibicuruzwa muri Nyakanga 2024, ni Thailand rwoherejemo ibya
miliyoni 2.99$, u Buholandi bwoherezwamo ibya miliyoni 2.91$, u Bwongereza
bwoherezwamo ibya miliyoni 2.83$, Pakistan yoherezwamo ibya miliyoni 1.97$ naho
u Budage bwoherezwamo ibifite agaciro ka miliyoni 1.37$.
Hari kandi ibihugu u Rwanda
rwoherejemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 61.03$ ruba rwaraguze hanze
narwo rukongera kubyohereza mu bindi bihugu. Ibyo ni RDC, Ethiopia, Uganda, u
Burundi, Zambia, u Budage, Turikiya, Kenya na Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Urebye ibihugu u Rwanda
rwakuyemo ibicuruzwa byinshi muri Nyakanga 2024, biyobowe n’u Bushinwa,
Tanzania, Kenya, u Buhinde, Cameroun, Burkina Faso, Leta zunze Ubumwe
z’Abarabu, Turikiya, Uganda na Pakistan.
Ubwo yagezaga gahunda
y’imyaka itanu ya Guverinoma (NST2) ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi
kuri uyu wa 9 Nzeri 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaraje ko
ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kwihagararaho mu myaka itanu iri imbere, ariko
hakagabanywa icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo.
Yagagaragaje ko
ibikorerwa mu Rwanda bizarushaho gutezwa imbere ku buryo bizajya bizamuka ku
ijanisha rya 13% buri mwaka.
Ati: “Biteganyijwe ko
agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazikuba inshuro ebyiri, kave kuri miliyari
3.3$ kagere kuri miliyari 7.3$. Intego yacu ni uko agaciro k’ibyoherezwa mu
mahanga ugereranyije n’ibitumizwayo kaziyongera kakava kuri 61% kakagera twari
dufite mu 2023 maze kagere kuri 77% mu 2029.”
Umusaruro mbumbe w’u
Rwanda wageze kuri miliyari 4,525 Frw mu Gihembwe cya Kabiri cya 2024, uvuye
kuri miliyari 3,972 Frw wariho mu gihe nk'icyo mu 2023.
Ikigo cy’Igihugu
cy’Ibarurishamibare cyatangaje kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Nzeri 2024, ko
uruhare rwa serivisi mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu ari 47%, ubuhinzi 25% n’aho
inganda zikaba zihariye 21%.
Mu 2024, umusaruro mbumbe
witezweho kwiyongera ku rugero rwa 6, 6%, bitewe ahanini n’umusaruro wa
serivisi n’uw’inganda ndetse no kuzahuka k’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
NISR itangaza ko mu
Gihembwe cya Kabiri cya 2024, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 9, 8% nyuma y’uko
wari wiyongereyeho 9,7% mu gihembwe cya Mbere. Mu byiciro by’ubukungu, ubuhinzi
bwiyongereyeho 7%, inganda ziyongeraho 15% mu gihe serivisi ziyongereyeho 10%.
Mu minsi ishize, u Rwanda
rwatangaje ko rwatangije gahunda nshya yo kohereza mu mahanga ibicuruzwa
bikusanyirijwe hamwe, binyuze mu masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika
'AfCFTA'.
Muri rusange ubukungu bw’u Rwanda buzajya buzamuka ku ijanisha rya 9.3% kugeza mu 2029, ubuhinzi bukazabigiramo uruhare ku rugero rwa 6, umusaruro ukomoka mu nganda uzabigiramo uruhare rwa 10%, urwego rwa serivisi ruzatanga umusanzu wa 10%.
TANGA IGITECYEREZO