Tariki ya 10 Ukwakira ni umunsi wa 283 w’umwaka.
Ibintu
biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu
munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu
mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
614: Habaye
inama yahuje abayobozi ba kiliziya biga ku miyoborere yayo yabereye mu
Bufaransa.
1077: Ingabo
z’ubwami bwa Byzantin zarigaragambije zitorera umwami Nicéphore Botaniatès.
1863: Maximilien
wa Autriche yemeye ku mugaragaro ingoma ya Mexique.
1868:
Hatangiye intambara yamaze imyaka icumi muri Cuba.
1954:
Hatangiye ku mugaragaro ishyaka rigmije kubohora Algérie.
1958: Madagascar
yabaye Repubulika.
1970: Ibirwa
bya Fidji byabonye ubwigenge.
1903: Emmeline
na Christabel Pankhurst bashinze I Manchester, ihuriro ry’abgore rigamije
imibereho myiza no mu bya politiki.
Bimwe mu bihangange
byabonye izuba kuri iyi tariki:
1332: Charles II, umwami
wa Navarre.
1903: Charles w’u
Bubiligi, umuhungu wa kabiri w’umwami Albert I n’umwamikazi Élisabeth wa
Bavière.
1941: Yves
Lamontagne, Perezida wa kaminuza y’abaganga wa Québec.
Bimwe mu bihangange
byitabye Imana kuri iyi tariki:
19: Gaius Julius Caesar,
umusirikare w’umuromani wavutse muri 15 mbere ya Yezu Kirisitu agatabarukira i Antioche. yari umujenerali w’Umuroman , umuhungu wa Drusus na Antonia Minor,
umuvandimwe wa Claude waje kuba umwami w’abami.
1998: Clark M. Clifford, wahoze
ari umunyamategeko w’umunyamerika akaba yarahoze ari n’umujyanama wa Perezida.
2005: Milton Obote, wabaye Perezida wa Uganda kuva mu 1966 kugeza mu 1971 no kuva mu 1980 kugeza mu akaba yaravutse tariki ya 28 Ukuboza 1924.
TANGA IGITECYEREZO