RFL
Kigali

P.Diddy yongeye gutakambira urukiko bwa Gatatu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/10/2024 10:37
0


Nyuma yaho umuraperi P.Diddy yangiwe gufungurwa inshuro 2, ubu yanze kuva kwizima yongera kwandika asaba urukiko ko rwakwakira ingwate ye maze akazaburuna afunguye.



Ku wa Kabiri w'iki cyumweru nibwo Alexander E.Shapiro uhagarariye mu mategeko umuraperi Sean 'Diddy' Combs, yongeye kugeza mu rukiko rukuru rwa New York icyifuzo cy'uko uyu muraperi yafungurwa akazaburana ari hanze ya gereza. Yanahaye kandi urukiko urupapuro rwa P.Diddy rurimo impamvu bwite asaba gufungurwa.

Mu kiganiro Shapiro yahaye People Magazine, yavuze ko iyi ari inshuro ya 3 basabye urukiko ko P.Diddy yafungurwa ndetse anagaragaza ko hirengagijwe uburenganzira bwe.

Yagize ati: ''Urukiko rwirengagije uburenganzira bw'umukiriya wanjye (Diddy) kuko bwanze ingwate ye kandi amategeko abimwemerera. Ntabwo arahamwa n'ibyaha ashinjwa, ni umwere kugeza ubu, ntibyumvikana neza impamvu badashaka ko aburana afunguye''.

Shapiro kandi yarengejeho ko P.Diddy yakoze ibishoboka ngo yorohereze ubutabera. Ati: ''Yavuye i Los Angeles aho atuye aza i New York kuko yari amaze kumenye ko bagiye kumufunga. Ibi yabikoze ngo aborohereze no mu iperereza ariko ku ruhande rwabo ntacyo baramukorera''.

Uyu muraperi asabye gufungurwa ku nshuro ya gatatu mu gihe mu minsi ishize yabisabye akabyangirwa yanatanze miliyoni 50 z'amadolari y'ingwate. Ni mugihe kuva tariki 16 Nzeri yatabwa muri yombi, hamaze kugaragara abantu 120 bose bamushinja ihohotera rishngiye ku gitsina harimo 25 batarageza imyaka 18 n'umwe w'imyaka 9.

Ku nshuro ya gatatu P.Diddy yatakambiye urukiko asaba gufungurwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND