RFL
Kigali

Korali Umucyo yavuze imvano y'indirimbo "Abo yacunguye" n'ibikorwa bakora bishyigikira ivugabutumwa

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/10/2024 18:22
0


Korali Umucyo yo muri ADEPR Nyarutarama yashyize hanze indirimbo nshya "Abo yacunguye" yuje amashimwe n'ubudahangarwa bw'Imana.



Ni koko bafite byinshi byo gushima Imana. Kuva mu 1997 iyi korari ishingwa kugeza ubu babonye ukuboko kw'Imana gukora, bayibona ikiza benshi ibikomere ndetse baguka no mu ivugabutumwa bakora mu ndirimbo ndetse no mu bikorwa by'urukundo. 

Indirimbo yabo nshya "Abo yacunguye" bayihimbye nyuma yo gukorwa ku mutima n'ibyo Imana yabakoreye, bakora mu nganzo yabyaye iki gihangano.

Baterura bagira bati: "Mushimire Imana ahera hayo kuko imbabazi zayo zihoraho iteka. Abo yacunguye muyishime kuko imbabazi zayo zihoraho iteka. Hashimwe uwo mwami uduha amasezerano akadukomeza akaturemera ibyiringiro".

Uretse gukora umurimo w'Imana, aba baririmbyi bakora n'ibindi bikorwa bifasha Sosiyete nyarwanda. Hitimana Jean Baptiste uyobora iyi korari yasobanuye ibyo bakora bishyigikira ivugabutumwa mu buzima bwa buri munsi.

Ati: "Ibyo bikorwa birimo nk'amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, guhugura abantu ku mishinga iciriritse tubongerera ubumenyi, kurihira abana batishoboye amashuri, Kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de sante) buri mwaka, kwifatanya buri mwaka n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa byo kwibuka no kwiyubaka".

Yongeraho at: i"Ibyo byose kandi tukabikora dusenga kuko amasengesho ni yo adushoboza kubigeraho kuko nta Mana nta buzima".

Korali Umucyo ikomeje guhembur bensh binyuze mu bihangano byayo bishya

REBA INDIRIMBO NSHYA "ABO YACUNGUYE" YA KORALI UMUCYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND