Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024 kugeza ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira, u Rwanda rwakira Inama y’ibihugu bihuriye ku Isoko Rusange rya Afrika (AfCFTA).
Iyi Nama Mpuzamahanga u Rwanda rugiye kwakira,
izahuriza hamwe abikorera bo muri Afurika n’abo mu nzego zifata ibyemezo izwi
nka ’Biashara Africa,’ igamije kwigira hamwe uburyo bwo kwihutisha ishyirwa mu
bikorwa ry’Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika.
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byasinye amasezerano
ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika mu mwaka wa 2018. Iri soko ryitezweho
koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi ku Mugabane wa Afurika.
Ni muri urwo rwego rero, Minisitiri w’Ubucuruzi
n’Inganda, Prudence Sebahizi, yasabye abanyenganda gushyira imbaraga mu kongera
umusaruro uzikomokaho kugira ngo babone ibyo bohereza ku Isoko Rusange
ry’Umugabane wa Afurika cyane ko umusaruro wazo ukiri muke ukaba utanahaza
isoko ry’u Rwanda.
Minisitiri Sebahizi kandi, yavuze ko kuba u Rwanda
ruri mu miryango nka Biashara Africa, ari bwo buryo bufasha igihugu gukora
ubucuruzi n'abandi kandi bifasha mu gukurura ishoramari.
Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu gito (umubare w’abaturage
batuye u Rwanda), ntabwo duhagije kugira ngo umushoramari wese washaka kuzana
amafaranga ye akore ubucuruzi cyangwa ibindi bikorwa by’iterambere muri iki
gihugu, abone iryo soko rihagije. Tudafite isoko nk’iri ngiri twereka
abashoramari, ntabwo twaba twihagije kugira ngo abashoramari baze mu gihugu.”
Igihe aya masezerano azaba ashyirwa mu bikorwa
bizatuma igipimo cy’ubucuruzi hagati muri Afurika kizamuka kuko kiri kuri 16.6%
nyamara uyu mugabane utuwe n’abakabakaba miliyari 1 na miliyoni 300.
Kugeza ubu ibihugu 54 kuri 55 bya Afurika byamaze
gusinya amasezerano y’isoko rusange rihuza uyu mugabane, na ho ibihugu 48
byamaze kuyemeza burundu no kwiyemeza gutangira kuyashyira mu bikorwa ibizwi
nka ‘ratification’. Ni mu gihe kandi ibihugu 8 birimo n’u Rwanda ari byo
birimo gukorana ubucuruzi bushingiye kuri aya masezerano.
TANGA IGITECYEREZO