RFL
Kigali

Ibirori byo Kwita Izina 2024 byasubitswe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2024 23:54
0


Ibirori bikomeye biba buri mwaka byo Kwita Izina abana b'ingagi byari bitegerejwe cyane mu Karere ka Musanze mu minsi micye iri imbere byamaze gusubikwa.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RBD, rwashyize hanze itangazo rivuga ko ibirori byo "Kwita Izina" byasubitswe. RDB yatangaje ko amatariki mashya ibi birori bizaberaho azatangazwa mu bihe biri imbere.

Ibirori byo Kwita Izina byari biteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024, i Kinigi mu Karere ka Musanze, mu Ntara y'Amajyaruguru. Ni ku nshuro ya 20 byari bigiye kuba, gusa magingo aya byamaze gusubikwa. Icyakora ntihatangajwe impamvu ibi birori byasubitswe.

Abana 22 b'ingagi nibo bagombaga kwitwa izina, akaba ari abana bavutse kuva muri Nzeri 2023. Ni ibirori byari bifitiwe amatsiko dore ko byitabirwe n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye, Abayobozi n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

Muri mwaka u Rwanda rukora umuhango wo Kwita izina buri kwezi kwa Nzeri hagamijwe gukangurira abantu kumenya ibyiza by’ingagi ndetse no gukusanya inkunga yo gukomeza kwita kuri izo ngagi no kuzicungira umutekano hatibagiwe no kwagura aho zituye.

Kwita Izina ni umwe mu mihango yubahwa cyane ku Isi mu kubungabunga ibidukikije no kwagura ubukerarugendo burambye. Uyu muhango ukubiyemo inama, kumurika ibyagezweho n’umuhango wo kwita izina abana b’ingagi bavutse muri uwo mwaka.

Abashyitsi batumirwa muri uyu muhango bahabwa amazina aba yaratoranyijwe neza, hakurikijwe imyitwarire n’imico y’abo bana b’ingagi hanyuma buri wese akagenda yita izina ingagi. Ibi Abanyarwanda bemeza ko bitanga umusaruro bikagira n’uruhare runini kuri ejo hazaza h’uwo mwana w’ingagi baba bise.

Mu byamamare byabashije Kwita Izina mu bihe bitandukanye harimo Urban Boys, The Ben, Tony Adams wakiniye Arsenal, Meddy, Butera Knowless, Naomi Campbell, Miss Queen Kalimpinya, Louis Van Gaal wabaye umutoza wa Manchester United na FC Barcelona, umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver, Ne-Yo n'abandi.

"Kwita Izina" hagaragaramo umuziki gakondo, kubyina ndetse hakaba n’igitaramo, ibi byose ni ibikurura abashyitsi benshi mu Rwanda. Ni ibirori biri mu bya mbere bikomeye mu Rwanda, bikaba bibera mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.


Kwita Izina 2024 byasubitswe kubera impamvu itatangajwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND