Kigali

Asaga Miliyoni 143 Frw niyo amaze gutangwa muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch’

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/10/2024 10:47
0


Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko muri gahunda ya dusangire Lunch, igamije ko abana bose bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, imaze kwakira Miliyoni zisaga 143 Frw muri Miliyoni 315 Frw abantu bamaze kwiyemeza gutanga.



Minisiteri yanagaragaje ko guhera mu mwaka wa 2021 mu burezi bw'ibanze, igipimo cy'abata ishuri cyagabanutseho 4% bivuye ku mbaraga Leta yashyize muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (school feeding program). 

Iyi Minisiteri kandi igaragaza ko uruhare rwa buri Munyarwanda ari ingenzi kugira ngo iyi gahunda ikomeze gutanga umusaruro.

Muri Kamena 2024 ni bwo hatangijwe ‘Dusangire Lunch’, hagamijwe ko abana bose bagerwaho n’ifunguro rya saa sita na cyane ko hari ababyeyi birengagizaga uruhare rwabo muri iyo gahunda.

Inkunga yatanzwe muri ‘Dusangire Lunch’ inyuzwa muri Koperative Umwalimu SACCO ariko hakifashishwa n’uburyo bwa Mobile Money, aho utanga akanda *182*3*10#.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND