RFL
Kigali

Kenny Sol agiye kongera gutaramira muri Canada

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/10/2024 9:33
0


Nyuma y'ibitaramo bitanu yakoreyeyo umwaka ushize, umuhanzi Kenny Sol agiye kongera gutaramira abakunzi b'umuziki we mu bitaramo yise 'Kenny Sol Live in Canada.'



Amakuru y'uko agiye gutaramira muri Canada, Kenny Sol yayatangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024, avuga ko amakuru arambuye kuri ibi bitaramo ajyanye n'imijyi azataramiramo ndetse n'amatariki, azayatangaza mu minsi iri imbere.

Mu butumwa bugufi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: "Canada, reka twongere tubikore! Amakuru arambuye araje vuba."

Kenny Sol atangaje ibi nyuma y'igihe azengurukana n'abandi bahanzi mu bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' bikomeje gutanga ibyishimo ku bakunzi ba muzika Nyarwanda hirya no hino mu gihugu.

Iyi, ni inshuro ye ya mbere yitabiriye ibi bitaramo nk’umuhanzi, ibintu ahamya ko bishimishije kandi bimuha imbaraga zo gukora cyane kugira ngo akomeze gushimisha abakunzi be ndetse akazi gakomeze kanaboneke.

Kenny Sol yaherukaga gutaramira muri Canada umwaka ushize muri Nzeri, nyuma y'ibitaramo binyuranye yakoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Icyo gihe igitaramo cya mbere yagikoreye mu Mujyi wa Edmonton ku wa 30 Nzeri 2023. Ku wa 7 Ukwakira 2023 ataramira ahitwa Montreal mu gihe ku wa 8 Ukwakira 2023 ytaramiye i Toronto mu gitaramo yahuriyemo n’uwitwa Sidike Diabate.

Ku wa 13 Ukwakira 2023, uyu muhanzi yataramiye ahitwa Quebec naho ku wa 21 Ukwakira 2023 ataramira mu Mujyi wa Ottawa.

Muri uyu mwaka, Kenny Sol yashyize hanze indirimbo ebyiri zirimo iyo yise ‘2 In 1’ ndetse n'iyitwa ‘No One’ yakoranye na Dj Neptune. Ni mu gihe mu minsi ishize nabwo yiyambajwe n’umusizi Rumaga mu gisigo bise ‘Nzaza’ biturutse ku bushuti aba bombi basanzwe bafitanye.


Kenny Sol agiye kongera gutaramira muri Canada


">Kanda hano urebe indirimbo 'No One' Kenny Sol yahuriyemo na Dj Neptune

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND