RFL
Kigali

Harimo n'Abanyafurikakazi! Ba Nyampinga 10 baheruka kwegukana ikamba rya Miss Universe – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/10/2024 14:38
0


Mu gihe habura igihe gito ngo hatorwe Nyampinga wa 73 mu irushanwa rya Miss Universe, InyaRwanda yifuje kukwibutsa abakobwa 10 baheruka kwegukana iri kamba riba rihanzwe amaso n’ibihugu byinshi ku Isi.



Ku nshuro ya 73, hagiye kuba irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe ryabanje kuba irya Perezida wa Amerika, Donald Trump, mbere y’uko arigurisha mu mwaka wa 2015.

Miss Universe ku rwego rw’Isi igiye kuba ku nshuro ya 73, ikaba izaba ku itariki 16 Ugushyingo 2024 muri Mexique, ikazahuza abakobwa baturutse mu bihugu 130.

Dore abakobwa baheruka kwegukana iri kamba mu myaka 10 ishize:

1.     Olivia Culpo


Umunyamerikakazi Olivia Culpo wari ufite imyaka 20 y’amavuko, ni we watorewe kuba Miss Universe 2012 mu birori byabereye ahitwa Las Vegas ho mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikaba ari ku nshuro ya mbere mu myaka 15, iki gihugu cyari kigize umukobwa uhiga abandi mu bwiza.

Mbere ya Olivia, umukobwa witwa Brook Mahealani Lee ni we Munyamerikakazi waherukaga kwegukana ikamba rya Miss Universe, akaba yararyambitswe mu mwaka wa 1997.

2.     Gabriela Isler


Nyampinga wa Venezuela, Gabriela Isler niwe wegukanye ikamba rya Miss Universe 2013 ahigitse abakobwa 86 bari bahataniye uwo mwanya, mu birori byateguriwe bwa mbere i Moscou.

Umunyamerikakazi Olivia Culpo wegukanye ikamba ry’umwaka wabanje niwe washyikirije uwatsinze ikamba rikoze muri Diyama.

3.     Paulina Vega


Umukobwa witwa Paulina Vega wari uhagarariye igihugu cya Colombia ni we wegukanye ikamba rya Miss Universe umwaka wa 2014 ahigitse abakobwa 87 yari ahanganye na bo.

Paulina wambitswe iri kamba afite imyaka 22 y’amavuko mu ijoro ryo ku wa 25 Mutarama 2015 mu birori byabereye mu Mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragiwe n’ibisonga bine: igisonga cya mbere ni Nia Sanchez (USA), icya kabiri Diana Harkusha(Ukraine), icya gatatu Yasmin Yerheijen(Netherlands) na Kaci Fennell(Jamaica) wabaye uwa kane.

Paulina Vega yatowe asimbuye kuri uyu mwanya Gabriela Isler wo mu gihugu cya Venezuela wabaye Miss Universe mu 2013.

4.     Iris Mittenaere


Umukobwa w’Umufaransakazi witwa Iris Mittenaere nyuma y’imyaka 63 igihugu akomokamo kitegukana irushanwa rya Miss Universe, yahinduye amateka araryegukana mu 2016. Mittenaere yanabaye umukobwa wa mbere uturuka i Burayi waryegukanye bwa mbere kuva mu 2002.

5.     Demi-Leigh Nel-Peters


Mu birori byari biyobowe n’icyamamare Steve Harvey, byabaye ku cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017, nibwo Demi-Leigh Nel-Peters ukomoka muri Afurika y’Epfo yambwitse ikamba rya Miss Universe 2017.

Umufaransakazi Iris Mittenaere wabaye Miss Universe 2016 niwe wambitse Demi-Leigh Nel-Peters ikamba.

6.     Catriona Gray 


Kuri wa Mbere tariki 17 Ukuboza 2018, nibwo ibirori byo gutora Miss Universe mushya byabereye mu Mujyi wa Bangkok muri Thailand, birangira umukobwa witwa Catriona Gray wo muri Philippines yigaranzuye bagenzi be 93 yegukana ikamba.

Ni ibirori byari bihanzwe amaso na benshi kubera agashya kadasanzwe kari kabirimo ko kuba byaritabiriwe n’umukobwa witwa Angela Ponce wihinduje igitsina waserukiye Espagne, benshi bari bamuhanze maso bategereje umusaruro avanamo dore ko ariwe wa mbere wihinduje igitsina wari witabiriye iri rushanwa mu buryo bwemewe n’amategeko arigenga.

Yari yarahigiye ko agomba kuzasoza yegukanye ikamba agakora amateka mashya mu Isi, ariko byarangiye amahirwe atamusekeye.

7.     Zozibini Tunzi 


Zozibini Tunzi, umwiraburakazi wa mbere wo muri Afurika y’Epfo akaba n’uwa Gatatu uturuka muri iki gihugu utsindiye iri kamba, yegukanye ikamba Miss Universe 2019  ryatanzwe mu ijoro ryo ku itariki 8 Ukuboza 2019 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Atlanta ho muri Leta ya Georgia.

Uyu mukobwa w’umwirabura wavukiye ahitwa Tsolo muri Afurika y’Epfo, yatowe afite imyaka 26 y’amavuko asimbura uwegukanye ikamba mu mwaka wa 2018 witwa Catriona Gray wo muri Philippines.

Tunzi yegukanye ikamba rya Miss Universe 2019 n’ubundi yari asanganywe ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo muri uyu mwaka.

8.     Andrea Meza 


Andrea Meza wari waserukiye Mexique mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe yambitswe ikamba mu birori byabaye mu ijoro ryo ku ya 16 Gicurasi 2021.

Uyu mukobwa yegukanye iri kamba ahigitse abandi 73 bahatanaga baturutse hirya no hino ku Isi, mu birori byabereye muri Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri hotel Seminole Hard Rock.

Ibirori nk’ibi byaherukaga kuba mu 2019 kuko ibyagombaga kuba mu 2020 byasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.

Meza aturuka mu Mujyi wa Chihuahua akaba asanzwe ari umunyamideli, agakora kandi ibijyanye no gusiga ibirungo by’ubwiza. Afite impamyabushobozi mu bijyanye no gukora porugaramu za mudasobwa (software engineering), akaba ari n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’umugore.

Yabaye Miss Universe asimbuye Miss Zozibini Tunzi wo muri Afurika y’Epfo wabaye nyampinga wa mbere w’umwirabura wegukanye iri kamba mu 2019.

9.     R'Bonney Gabriel 


Umukobwa witwa R'Bonney Gabriel wo mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we wambiswe ikamba rya Miss Universe 2022 ahigitse bagenzi be bageranye mu cyiciro cya nyuma.

Yasubije ikuzo n’icyubahiro iki gihugu cy’igihangange ku Isi, kuko imyaka 10 yari yuzuye nta mukobwa uhakomoka wegukana ikamba rya Miss Universe. Baherukaga ikamba rya Miss Universe mu 2012, icyo gihe ryegukanwe na Olivia Culpoa.

Gabriel yatangajwe mu birori byabaye mu rukerera rwo Cyumweru tariki 14 Mutarama 2023, byabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya Morial Convention Center mu Mujyi wa New Orleans, aho abakobwa barenga 80 aribo bari bahataniye iri kamba.

R'Bonney Gabriel yegukanye ikamba rya Miss Universe afite imyaka 28 y’amavuko. Asanzwe ari umuhangamideli ubarizwa muri Leta ya Texas. Kugira ngo yitabire iri rushanwa yatwaye imodoka mu gihe cy’amasaha ane avuye iwabo, kugira ngo abashe kugera aho ryabereye.

10. Sheynnis Palacios


Sheynnis Palacios watowe ku myaka 23 y’amavuko, niwe watwaye ikamba rya Miss Universe ubwo yabaga ku nshuro ya 72. Ni umukobwa wahiriwe n’amarushanwa y’ubwiza dore ko guhera mu 2016 yagiye atwara amakamba mu bihe bitandukanye.

Sheynnis Alandra Palacios Cornejo yabonye izuba ku itariki 30 Gicurasi 2000. Yavukiye muri Nicaragua mu mujyi wa Managua. Ni umunyempano akaba ari mwiza ku buryo budashidikanywaho. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’itumanaho yakuye muri Centroamericana.

Amateka y’irushanwa rya Miss Universe:

Izina ‘Miss Universe’ ryatangiye gukoreshwa guhera mu 1926 mu rindi rushanwa ryategurwaga n’umuryango witwa International Pageant of Pulchritude, icyo gikorwa cyahagaze mu 1935 ubwo habagaho ihungabana ry’ubukungu mu bihugu byinshi ryakurikiwe n’intambara ya kabiri y’Isi.

Hari abafata Miss Universe yatangiye mu 1952 nk’igisubizo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri Miss World yatangijwe mu mwaka umwe mbere yaryo. Miss Universe yatangijwe n’ikigo cyitwa Pacific Mills cyakoraga imideli muri icyo gihe. Iri rushanwa ryitabirwa n’abakobwa bari hagati y’imyaka 17 na 26.

Nyampinga witwa Armi Kuusela ukomoka muri Finland watowe bwa mbere yashatse kwiyambura ikamba ngo ajye gushaka umugabo, abateguye iri rushanwa bamwemerera gukomeza kuryambara anafite umugabo cyane ko nta mategeko ahamye ryari ryagatora. Iri rushanwa ryaje gukomeza kubaho ndetse rishinga imizi ku Isi rirubahwa.

Mu 1996 irushanwa rya Miss Universe ryaguzwe na Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakomeje kuritegura kugeza mu 2015 ubwo yatangiraga kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Muri icyo gihe, Donald Trump yagiranye ibibazo na televiziyo ya NBC na Univision bari bafitanye amasezerano yo gutambutsa igikorwa cyo gutora Miss Universe na Miss USA biturutse ku magambo yatangaje avuga ko naramuka atowe azirukana abimukira bo muri Mexique.

Donald Trump yahise ageza ikirego cya miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika mu nkiko arega televiziyo ya Univision kwica amasezerano bagiranye no kumutangazaho amakuru agoretse, urwo rubanza rwarangiye muri Gashyantare 2016 imyanzuro igirwa ubwiru.

Tumwe mu dushya twaranze iri rushanwa mu bihe byatambutse:

Muri 2012, mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Universe habonetsemo umusore witwa Jenna Talackova wihinduje akaba umukobwa. Yari ahagarariye Canada anabasha kugera mu myanya 12 ya mbere nubwo abategura iryo rushanwa bashatse kumukuramo nyuma bakamureka bitewe n’igitutu cy’abarikurikiraga banze ku bwinshi ko akurwamo.

Miss Universe mu mwaka wa 2014 riri mu byagarutsweho cyane ku Isi mu itangazamakuru biturutse ku ifoto yafashwe n’umukobwa wari uhagarariye Israel akifotora ari kumwe n’uwahagarariye Liban mu gihe bisanzwe bizwi ko ibi bihugu byombi bigirana amakimbirane kuva na kera.

Nyampinga wa Liban yokejwe igitutu n’abo mu gihugu cye ndetse icyo gihe yavuze ko uwa Israel yamufotoye amutunguye bitewe n’uburyo yari agiye kwamburwa ikamba mu gihugu cye.

Ibisanzwe biheruka kuvugwa muri Miss Universe ni muri 2015 habaye ukwibeshya gukomeye hatangazwa ko Umunya-Colombia yegukanye ikamba nyamara atari we watsinze. Icyo gihe Steve Harvey wari uyoboye ibirori yaribeshye avuga ko Ariadna Gutierrez wari uhagarariye Colombia ari we Miss Universe 2015. Mu kanya nk’ako guhumbya yahise yivuguruza avuga ko yibeshye ikamba ari irya Nyampinga wa Philippines witwa Pia Alonzo Wurtzbach naho Miss Colombia aba igisonga cya mbere.

Uyu mwaka nabwo Choi Soon-hwa w’imyaka 80 wo muri Korea yakoze amateka yo kuba umuntu ukuze cyane witabiriye irushanwa rya Miss Universe.

Ni mu gihe mu myaka yashize irushanwa rya Miss Universe abarihatanagamo babaga bagomba kuba bari hagati y’imyaka 18 na 28, ariko muri uyu mwaka byakuweho.

Ikindi guhera umwaka ushize muri iri rushanwa abagore batwite, abafite abana cyangwa abigeze kurushinga nabo bahawe rugari bemererwa guhatana mu gihe mu yindi myaka bitari byemewe.

Muri uyu mwaka Lorraine Peters w’imyaka 58 na Alejandra Marisa Rodríguez wa 60 bitabiriye Miss Universe Canada na Miss Universe Argentina gusa ntibabashije kwegukana amakamba. Muri iri rushanwa hakuweho kwambara umwambaro wa ‘bikini’.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND