RFL
Kigali

Kanye West n’umugore we bashyize akadomo ku byabavugwagaho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/10/2024 7:18
0


Umuraperi w'icyamamare Kanye West n'umugore we Bianca Censori bagaragaye i Tokyo bahuje urugwiro bashyira akadomo kubyavugwaga ko batakibana ndetse ko berekeza kuri gatanya.



Ku wa Mbere w'iki cyumweru nibwo ikinyamakuru cy’imyidagaduro muri Amerika cya TMZ cyasohoye inkuru ivuga ko ibya Kanye West na Bianca biri mu marembera. Cyatangaje ko ko bamwe mu bantu ba hafi ya Kanye West na Bianca, bababwiye ko batakibana, ndetse ko bari mu nzira za gatanya.

TMZ yakomeje ivuga ko Bianca Censori ari iwabo muri Australia aho ari kumwe n’inshuti n’umuryango, mu gihe Kanye West we ari kwitegura gatanya agahita yerekeza kuba i Tokyo.

Nyamara rero, kuri uyu wa Kabiri ikinyamakuru cya The Sun cyasohoye amashusho agaragaza Kanye West na Bianca bari mu isoko rimwe ry’i Tokyo bagira ibintu bagura.

Bagaragaye mu myambaro y’umweru, bafatanye akaboko aho mu isoko, Bianca yambaye yikwije bitandukanye n’uko ajya abikora, ibyahinyuje ibyatangajwe na TMZ.

Kanye West na Bianca babanye nk’umugore n’umugabo guhera mu Ukuboza 2022, nyuma y’uko Kanye West yari amaze gutandukana na Kim Kardashian.

Kanye West n'umugore we bagaragaye i Tokyo akaboko ku kandi mu gihe byavugwaga ko batakibana

Akanyamuneza kari kose kuri Bianca wavugwagaho gatanya na Kanye bamaranye imyaka 2








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND