RFL
Kigali

U Budage bwahaye u Rwanda miliyari 22 Frw azifashishwa iterambere ry’ibikorwaremezo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/10/2024 14:43
0


U Rwanda na Banki y’Iterambere y’u Budage byasinyanye amasezerano y'inkunga y’agera kuri miliyari 22 Frw, azashyirwa mu mishinga yitezweho guteza imbere ibikorwaremezo no gufasha abaturage kwikura mu bukene mu turere 16 hagamijwe kuzamura imibereho myiza yabo.



Iyi nkunga u Rwanda ruhawe ni iy’icyiciro cya kabiri, iy’icyiciro cya mbere ikaba yari afite agaciro ka miliyoni 16 z’Ama-Euro, aho yatangiye gukoreshwa kuva muri Mutarama uyu mwaka, igashyirwa mu bikorwa mu turere 16 tutarimo utw’Umujyi wa Kigali n’utwunganira Umujyi wa Kigali.

Uturere twagizweho ingaruka n’icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga turimo Gisagara, Nyanza, Ngoma, Nyaruguru, Gatsibo, Nyamagabe, Ruhango, Kamonyi, Rulindo, Gakenke, Burera, Gicumbi, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero na Nyamasheke.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Claudine Nyinawagaga yavuze ko amafaranga y’icyiciro cya mbere yagize uruhare mu guteza imbere ibikorwaremezo birimo kongera ubushobozi bw’ibigo nderabuzima, kubaka ibiraro n’imihanda, imishinga y’amazi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Iyi nkunga izakoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo byo mu cyaro, ahakigaragara ubukene bukabije. Ibyo bikorwaremezo birimo ibigo nderabuzima, ibikorwaremezo by’amazi, imishinga y’ubuhinzi, imihanda, ibiraro n’ibindi bitandukanye

Yagize ati: “Amafaranga yatangiye gukoreshwa mu kwezi kwa Mutarama tumaze gukora inyingo mu turere 16, bivuga ko [utwo turere] tutari mu turere twunganira mu Mujyi wa Kigali.”

Yagaragaje ko aya mafaranga yagize uruhare mu guteza imbere ibikorwaremezo hirya no hino mu cyaro. Uyu muyobozi kandi yavuze ko imishinga yibandwaho ari iba yagaragajwe n’abaturage, ikaba igira uruhare muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere, NST2.


Banki y'Iterambere y'u Budage yahaye u Rwanda inkunga ya miliyari 22 Frw azifashishwa mu guteza imbere ibyaro 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND