Umukinnyi wa filime Kanamugire Anitha yatangaje ko yatangiye kwikorera filime ze bwite, ashyira hanze iya mbere yise “Igiciro cy’urukundo” yanditse ashingiye ku buzima yanyuzemo n’ubw’abandi bakobwa rimwe na rimwe bahatirwa kurushinga n’abagabo bakize kugira ngo umuryango ugire umukwe w’umukire.
Niwe mukinnyi w’imena muri iriya filime, ndetse
yatangiye ibiganiro na Televiziyo zirimo Televiziyo Rwanda kugirango izajye
itambukaho mu rwego rwo kugira ngo umubare uzareba iyi filime uzaguke kandi
ubutumwa bwe bugere kure.
Uyu mukobwa niwe washoye imari muri iyi filime, kandi
ni nawe wagize uruhare mu kuyandika no kuyiha ubuzima kugira ngo igera ku isoko.
Ni filime avuga ko yanditse yitaye cyane ku buzima, ibihumbi by’abantu banyuramo
kugeza ubwo barushinze.
Ariko kandi inakomoza ku makimbirane yugarije zimwe mu
ngo, aho usanga nk’umugabo ashobora gufata icyemezo cyo kurushinga n’umugore
kandi azi neza ko atabyara.
Anitha yabwiye InyaRwanda ko yageze ku kwandika iyi
filime no kuyitunganya ahanini biturutse ku buzima bwe n’ubw’inshuti ze. Ati “Hari
byinshi byagiye biba ku nshuti zanjye, aho usanga hari umuntu bashishikariza
gushaka umugabo w’umukire kugira ngo umuryango ugire umukwe ufite amafaranga,
cyangwa se ugasanga hari umugabo utabyara ushaka gushaka umugore, kandi we
abizi neza ko atabyara.”
Akomeza ati “Harimo n’indi nkuru y’umukobwa ukunda
umugabo wubatse agatangira kumwiyegereza kugira ngo amukunde. Ntekereza ko ari
inkuru iba ku bakobwa cyane, cyangwa se ugashaka hari umugabo wubatse ukunda
umwana w’umukobwa yirengagije ko ari kwangiza ubuzima bwe. Ni inkuru
rero navuga ko nanditse nshingiye ku buzima bw’inshuti zanjye, ariko nanjye
hari hamwe na hamwe nagiye mbona mpurira nabyo, rero bimpatiriza kuba
nakwandika iyi nkuru.”
Kanamugire Anitha wasohoye iyi filime ni umukinnyi wa
filime wabigize umwuga, ndetse ni umwe mu bakina muri filime ‘Kaliza wa Kalisa’,
‘Sure Deal’ igaragaramo abarimo Dr Nsabi, Benimana Ramadhan ‘Bamenya’,
Niyitegeka Gratien ‘Papa Sava’ n’abandi.
Mu 2023 nibwo yatangiye urugendo rwo gukina filime.
Icyo gihe yanyuze muri filime zirimo ‘Anita Series’ mbere y’uko agaragara mu
zindi zamwubakiye izina.
Iyi filime ye “Igiciro cy’urukundo” igaragaramo
abakinnyi bari kwigaragaza muri iki gihe barimo nka Byishimo Emelyne [Monika],
Habiyakare Muniru [Tom], Uwase Marceline [Domina], Nsengiyumva Yves [Lorenzo],
Irumva Jules [Ozil], Iradukunda Cynthia [Noella], Kanamugrie Anitha [Tina],
Ishimwe Bennitha [Benny] n’abandi.
Anitha asobanura ko uretse aba bakinnyi hari n’abandi
bazagenda bongerwamo bitewe n’uburyo inkuru y’iyi filime yubatsemo. Ati “Abo ni
abagaragara mu bice bya filime bimaze gufatirwa amashusho, abandi n’abo
tuzakorana, bazatangira kugaragara mu gihe kiri imbere.”
Amashusho y’iyi filime yatangiye gufatwa mu mezi
abiri ashize, ndetse yahaye akazi abantu barenga 20 barimo abakinnyi, abafata
amajwi n’amashusho n’abandi.
Kuva mu byumweru bibiri bishize nibwo yatangiye
kugaragara ku rubuga rwa Youtube nk’imwe mu ntego uyu mukobwa yari yarihaye,
kuko yashakaga kwikorera.
Anita yakinnye muri filime zirimo ‘Kaliza wa Kalisa’
igitangira, ndetse yanakinnye muri ‘Sure Deal’ aho akina ari inshuti ya Papa
Sava
Anita yasobanuye ko yanditse iyi filime ashingiye ku
buzima bwe n’inshuti z’indi nshuti z’abakobwa be
Anita avuga ko hari abandi bakinnyi benshi azifashisha muri iyi filime yay a mbere yakoze
KANDA HANO UBASHE KUREBA IGICE CYA KARINDWI CYA FILIME "IGICIRO CY'URUKUNDO"
TANGA IGITECYEREZO