RFL
Kigali

Imbamutinma za Andreas Iniesta ku bijyanye no kuzaba Umutoza wa FC Barcelona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/10/2024 17:14
0


Umunya Espagne Andreas Iniesta wamaze gusezera ku mupira w'amaguru burundu ari umukinnyi, yavuze ko ari umugabo wifuza kuzafasha FC Barcelona nk'uko yanayifashije ayikinira.



Nyuma yo gusezera ku mugaragaro umupira w'amaguru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, umunya Esipagne Andreas Iniesta yanakoze ikiganiro n'itangazamakuru. Yavuze ko atavuye mu mupira w'amagur burundu ahubwo ko agiye kuyoboka amasomo yo gutoza ruhago.

Nyuma yo kugaragaza ko agiye kujya mu butoza, yabajijwe niba azemera gutoza ikipe ya FC Barcelona niramuka imuhamagaye cyane ko abanyamakuru bari bazi neza ko mugenzi we Xavi Hernandez bakinanaga aherutse kunanirwa no gutoza Barcelona.

AndrĂ©as Iniesta yagize ati "Nizeye ko umutoza uhari (Hansi Flick) azahamara igihe kirekire kubera ko ikipe yamuhaye amasezerano meza kandi ari no kwitwara neza. Nzakunda kugaruka muri FC Barcelona kubera impamvu iyo ariyo yose yatuma mpagaruka. 

Iyo mbitekerejeho numva ngomba kongera gutanga umusanzu ukomeye muri FC Barcelona nk'uko nakikoze ndi umukinnyi, gusa inshingano izo arizo zose zangarura nazemera. Ukuri guhari ntabwo ndatangira amasomo yo gutoza gusa ni byo ngiye kuba mpugiyemo."

Andréas Iniesta nyuma yo gutangaza ko yasezeye ku mupira w'amaguru, abakinnyi bakinanye barimo na Lionel Messi bamwifurije ishya n'ihirwe.

Mu gihe yari umukinnyi, ibihe by'ingenzi mu mupira w'amaguru yabigiriye muri FC Barcelona aho yayikiniye imikino 674, ayitsindira ibitego 57, atanga imipira 135 yavuyemo ibitego.

Akinira FC Barcelona, Andres Iniesta yatwaranye nayo ibikombe 37 byiganjemo ibikombe 9 bya Shampiyona ya Espagne "Laliga Santander", UEFA Champions League Enye, Clubs World Cup 3 n'ibindi. 

Mu 2018 ubwo yafataga icyemezo cyo kuva muri FC Barcelona, Andres Iniesta yagiye muri Vissel Kobe yo mu Buyapani. Iyi kipe yayikiniye imyaka itanu, ayifasha gutwara igikombe cya Shampiyona n'igikombe cy'igihugu.

Mu 2023 ni bwo Andres Iniesta yageze muri Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, aho yayikiniye imikino 23, ayitsindira ibitego bitanu ndetse atanga umupira wavuyemo igitego. 

Mu ikipe y'igihugu ya Espagne, Andres Iniesta yakinnye imikino 131, ayitsindira ibitego 14, harimo igitego yatsinze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cya 2010. Uretse gutwara igikombe cy'Isi cya 2010, Andres Iniesta yafashije Espagne gutwara Euro inshuro ebyiri. 


Andreas Iniersta yatangaje ko azasubira muri Barcelona mu gihe izaba imukeneye


Andreas Iniesta asize amateka meza mu mupira w'amaguru


Lionel Messi wakinanye na Iniesta muri FC Barcelona yamwifurije ishya n'ihirwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND