Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yitabiriye itangizwa ry'Inama ya Hamburg yiga ku iterambere rirambye iri kubera i Hamburg mu Budage, ikaba ihuje abafata ibyemezo bya politiki n'abikorera ngo baganire ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye.
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagaragarije bamwe mu bitabiriye iyi nama uburyo u Rwanda rwashoboye kwihaza mu bijyanye n'ingufu n'amashanyarazi mu myaka 30 ishize, ibyo asanga ari kimwe mu bitanga icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda by'umwihariko igihe bigizwemo uruhare na Leta ndetse n'abikorera.
Ubwo yitabiraga ikiganiro
cy'ibanze ku ntambwe zashyigikira iterambere rya Afurika, yashimangiye akamaro
ko gukoresha neza inkunga n'inguzanyo z'amahanga, guhanga imirimo, gusakaza
amashanyarazi no kubaka ibikorwaremezo.
Abantu barenga 1600 nibo
bitabiriye iyi nama, bakaba baturutse mu bihugu birenga 100, ikaba ihuje
impuguke, abanyapolitike n'abikorera aho baganira ku kugera ku ntego
z’iterambere rirambye (SDGs).
Minisitiri Dr Ngirente
akomoje ku iterambere ry’ibijyanye n’ingufu n’amashanyarazi mu gihe no mu minsi
ishize Perezida Paul Kagame yagaragaje umuriro w’amashanyarazi nk’inkingi ya
mwamba mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse no mu kureshya abashoramari
b’abanyamahanga.
Yasubizaga Umuyobozi
w’ikigo Milten Institute, Richard Ditizio, mu kiganiro cyabereye muri Singapore
kuri uyu wa 19 Nzeri 2024, ubwo yamubazaga ibanga u Rwanda rwakoresheje mu
kugeza umuriro w’amashanyarazi ku ngo 76,3%.
Ditizio yaragize ati:
“Kimwe mu bintu bikomeye mu iterambere ry’u Rwanda ni umuvuduko wo kugeza
umuriro w’amashanyarazi hirya no hino. Nahoze ndeba mu 2009, Abanyarwanda 6%
gusa ni bo babonaga umuriro w’amashanyarazi bihoraho. Uyu mwaka umubare warenze
75%. Mwabigenje mute kugira ngo byihute bitya?”
Perezida Kagame yasubije
ko guverinoma y’u Rwanda yashoye imari mu bikorwaremezo bishingiye ku ngufu
kuko ari byo bituma n’ibindi bikorwa byose by’iterambere ry’igihugu bishoboka.
Ati: “Muri byose twabonye
ko ibikorwaremezo bishingiye ku ngufu ari ingenzi cyane kuko bituma ibindi
byose bishoboka. Ishoramari rikeneye ingufu, ikoranabuhanga rikeneye ingufu
n’ibindi. Amafaranga yaturutse muri guverinoma no mu bafatanyabikorwa. Hari
abafatanyabikorwa mu iterambere badusabye kugaragaza ibyo dushyize imbere.”
Umukuru w’Igihugu
yasobanuye ko ingufu z’umuriro w’amashanyarazi zakuruye abashoramari benshi.
Ati: “Ibi byakuruye abashoramari benshi kubera ibyo twavugaga. Twaremye umwanya
utanga icyizere, ko niba abantu bashoye imari mu Rwanda, inyungu biteze
bayibona kandi mu by’ukuri hari ubwo irenga iyo bari biteze. Kandi twabonye ko
iri shoramari ryagiriye umumaro bose.”
Muri gahunda ya
guverinoma yo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda ya 2024/2029, NST2,
biteganyijwe ko umuriro w’amashanyarazi uzaba wageze mu ngo zose.
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yitabiriye itangizwa ry'Inama ya Hamburg yiga ku iterambere rirambye
Yagaragaje uko u Rwanda rwashoboye kwihaza mu bijyanye n'ingufu n'amashanyarazi
Ni inama yitabiriwe n'ibihugu birenga 100
TANGA IGITECYEREZO