RFL
Kigali

Impamvu Jennifer Lopez avuga ko yazinutswe abagabo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/10/2024 19:16
0


Umuhanzikazi w'icyamamare, Jennifer Lopez wakanyujijeho n'abagabo benshi ndetse uri mu manza za gatanya n'umugabo wa Kane (4), Ben Affleck, yasubije abavuga ko azongera kubana n'undi mugabo vuba avuga ko yamaze kuzinukwa abagabo.



Mu ntangiriro z'umwaka wa 2023 ni bwo byatangiye kuvugwa ko iby'urugo rw'abasitari babiri aribo Jennifer Lopez na Ben Affleck ko byajemo ibibazo ndetse ko baba bagiye gutandukana. Ntibyatinze muri Werurwe Lopez yahishuye ko atakibana mu nzu imwe na Ben, gusa avuga ko ibibazo bafitanye bari kubikemura.

Muri Kanama nibwo Jennifer Lopez yitabaje inkiko yaka gatanya Ben Affleck bari bamaranye imyaka 2 n'igice barushinze. Ibi byatunguye benshi dore ko aba bombi bafitanye amateka adasanzwe aho bakundanye bwa mbere mu 2000 bakaza gutandukana mu 2004, nyuma mu 2021 bagasubirana bakarushinga mu 2022.

Nk'uko Jennifer Lopez yakunze kurangwa no kubana n'abagabo benshi, byari bimaze iminsi bivugwa ko ubu noneho ari gushaka umukunzi mushya nk'uko abizwiho. Ibi ariko yamaze kubitera utwatsi avuga ko noneho yamaze kuzinukwa abagabo.

Mu kiganiro gito uyu mugore benshi bita J-Lo yagiranye na Elle Magazine yavuze ko ntagahunda y'undi mugabo afite. Ati: ''Ibyo bavuga ntibabizi kuko njyewe mu mutwe wanjye no mu mutima nta kijyanye no gushaka umukunzi mushya kirimo. Ntekereza ko ubu abantu bazabonako iyo mvuze ijambo mba nkomeje, niba mbabwiye ko ntamukunzi mushya nshaka mubyizere''.

Abajijwe impamvu adashaka umugabo mushya mu buzima bwe, Lopez yasubije ati:''Nahaye amahirwe abagabo benshi batandukanye gusa muri bose ntanumwe wabashije kuyakoresha. Igihe cyose mpaye amahirwe umugabo birangira nabi, mbabaye, nsebye kandi ubu ntabwo ngifite amahirwe n'umwanya wo guha abagabo kuko bose ari bamwe''.

Jennifer Lopez w'imyaka 55 utangaje ibi, asanzwe ari umubyeyi w'abana babiri. Amaze gushaka n'abagabo 3 bose bahana gatanya ndetse yabanye mu nzu n'abandi bagera kuri 5 batararushinze nabo bagatandukana. Lopez kandi yagiye agacishaho n'ibyamamare nka P.Diddy, Drake, Alex Rodriguez n'abandi bazwi.

Lopez yakomoje ku mpamvu yazinutswe abagabo

Uyu muhanzikazi ari mu manza za gatanya n'umugabo wa Kane Ben Affleck

Amaze guhana gatanya n'abagabo batatu bari bararushinze

Mu byamamare byakanyujijeho na Lopez harimo P.Diddy, Drake, T.I,Marc J, Alex Rodriguez n'abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND