RFL
Kigali

Ibikubiye mu itegeko rishya rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ishyiga ry'inyuma mu bukungu bw'u Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/10/2024 18:30
0


Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rugenda rutera imbere, imibare yo mu 2023 yerekena ko uru rwego rwinjije arenga miliyari 1.1 $ avuye kuri miliyoni 772 $ mu 2022.



Ku wa 24 Nyakanga 2024 ni bwo itegeko rishya nimero 072/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 ryatangiye gushyirwa mu bikorwa. Ni itegeko rije kuziba ibyuho bimwe na bimwe byari mu risanzweho ryo mu 2018.

Itegeko riteganya ko umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 FRW ariko itarenze 50.000.000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo bikozwe n’isosiyete ifite ubuzimagatozi, koperative, isosiyete yabyawe n’indi, ubufatanye mu bucuruzi, cyangwa ikigo gifite ubuzimagatozi, iyo babihamijwe n’urukiko, bihanishwa ihazabu itari munsi ya 60.000.000 FRW ariko itarenze 80.000.000 FRW.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abakora mu Bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Kariyeri, Mutsindashyaka André agaragaza ko itegeko rishya rigiye gufasha mu kwimakaza uburenganzira bw’abakora muri urwo rwego.

Ati: “Iri tegeko riha amahirwe menshi urwego rw’umurimo, rikavuga ko abakozi bari mu rwego rw’ubucukuzi bagomba guhabwa umushahara ugomba gutunga umuntu kandi rikavuga ko ku birebana n’ubuzima n’umutekano bigomba kubahirizwa.”

Akomeza agira ati: “Ibyo bizafasha mu kurwanya ubucukuzi butemewe kuko mu by’ukuri twagiraga ubucukuzi butemewe ariko itegeko ryari rihari ntacyo ryabivugagaho. Wa muturage witwazaga ko ntacyo yabonye akajya ahandi, bizavaho kuko itegeko riteganya ko ubuzima n’imibereho y’abakozi n’umushahara uboneye bigomba kuzashyirwamo imbaraga.”

Yemeza ko ibyo bizatuma urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rukora mu buryo bwubahirije amategeko kandi uburenganzira bw’abakozi nabwo bukubahirizwa.

Ni mu gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ari urwego uwavuga ko rumaze kuba ishyiga ry’inyuma mu bukungu bw’u Rwanda ataba yibeshye, nk’uko bigaragazwa n’imibare y’urwego rubishinzwe.

Bijyanye n’uko amabuye y’agaciro akenewe cyane muri iki kinyejana cya 21 kubera ibikoresho bigize uruhare runini mu buzima bwa muntu bikorwamo, u Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zirufasha kwinjiza menshi aruvuyeho.

Itegeko rishya ryashyizweho ni intambwe nziza ariko kurishyira mu bikorwa ni byo bizagaragaza uko riri gukurikizwa neza no gutanga umusaruro.

Mu gihe ibihugu bitandukanye bikataje mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo bibone umusaruro wisumbuye, iri tegeko rishya u Rwanda rwashyizeho rizarufasha gukomeza guhangana muri iki kibuga kigari.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, na Guverinoma y’u Budage ni bamwe mu biyemeje gushyigikira iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, aho mu 2023 hatangijwe umushinga ugamije guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bukozwe mu buryo burambye kandi butekanye.

Ni umushinga uteganyijwe ko uzatwara 4.150.000 y’Ama-Euro. Muri ayo mafaranga 3.400.000€ yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), mu gihe 750.000€ yatanzwe na Minisiteri y’Imari n’Iterambere y’u Budage, BMZ.

Mu minsi yashize, binyuze mu kigo cy’Abadage cyita ku iterambere, GIZ, hatanzwe ibikoresho bizafasha mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bifite agaciro k’arenga miliyoni 470 Frw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND