Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda yatashye igikoni kigezweho yubatse ku ishuri rya GS Bukure riherereye mu Karere ka Gicumbi, iboneraho no gutangaza ko yiyemeje gutera inkunga abanyeshuri 10,000 binyuze muri gahunda ya 'Dusangire Lunch.'
Nyuma y'amezi atatu bari
mu bikorwa byo kubaka, MTN Rwanda yafunguye ku mugaragaro igikoni kigezweho
yubatse ku kigo cy'amashuri cya GS Bukure. Biteganijwe ko iki gikoni kizajya
kigaburira amafunguro yujuje intungamubiri abanyeshuri barenga 1,500, hakazamurwa imibereho myiza yabo ndetse bikabafasha no mu myigire.
Ibi, MTN Rwanda yabikoze
igamije gushyigikira imyigire n'imikurire myiza y'abanyeshuri binyuze muri
gahunda ngarukamwaka yayo ya Y'ello Care ifite intego igira iti: 'Iga uyu munsi, uyobore ejo: Uburezi
ku baturage bo mu cyaro,' yatangijwe muri Kamena 2024.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe agaruka kuri iki gikorwa yagize ati: "Gahunda ya Y'ello Care itwemerera kwita ku baturage dukorera, ndetse kubaka iki gikoni ni umwe mu misanzu dushoboye gutanga. Ntabwo dushyigikiye sosiyete y'ubu gusa, ahubwo dushyigikiye ejo hazaza h'u Rwanda."
Mapula yakomeje avuga ko uburenzi ari inkingi ya mwamba muri MTN kuko bizera ko ari rwo rufunguzo rw'iterambere rirambye. Yakomeje agira ati: "Niyo mpamvu igikoni cyubatswe, kugira ngo cyongerere imbaraga ubwenge n'imibiri by'abayobozi bacu b'ejo hazaza."
Usibye kubaka igikoni, MTN Rwanda yiyemeje no kugaburira abanyeshuri 10,000 mu mwaka w'amashuri wa 2024-2025.
Muri Kamena 2024 ni bwo
Mobile Money ifatanije na Minisiteri y'Ubuzima ndetse n'Umwarimu Sacco
batangije gahunda ‘Dusangire Lunch’, hagamijwe ko abana bose bagerwaho
n’ifunguro rya saa sita na cyane ko hari ababyeyi birengagizaga uruhare rwabo
muri iyo gahunda.
MINEDUC igaragaza ko
ababyeyi 35% badatanga umusanzu wabo muri gahunda ya leta yo kugaburira abana
ku ishuri.
Inkunga yatanzwe muri
‘Dusangire Lunch’ inyuzwa muri Koperative Umwalimu SACCO ariko hakifashishwa
n’uburyo bwa Mobile Money, aho utanga akanda *182*3*10#. Abanyeshuri barenga
miliyoni 3,9 ni bo bagaburirwa ku mashuri.
Muri Nzeri uyu mwaka, nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko imaze gukusanya miliyoni 143 Frw muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ya ‘Dusangire Lunch’. Ni imibare MINEDUC yatangaje ibinyujije ku X, igaragaza ko ayo yemerewe muri rusange ari 315.212.372 Frw.
Iti “Turabashimira
umusanzu wanyu muri gahunda ya Dusangire Lunch. Mu gihe gito gusa, mwatugeneye
315.212.372 Frw ndetse mumaze kutugezaho 143.282.372 Frw. Dukomeze dufatanye
kubaka u Rwanda rw’ejo heza twifuza.”
MTN Rwanda yatanze umusanzu ukomeye mu gushyigikira imibereho myiza n'imyigire y'abanyeshuri
Ubwo batahaga ku mugaragaro igikoni kigezweho bubatse ku ishuri rya GS Bukure
MTN kandi yiyemeje kugaburira abanyeshuri 10,000 muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri
TANGA IGITECYEREZO