RFL
Kigali

Ibihangano 6 by'abahanzi Minisitiri Utumatwishima yongeye ku rutonde rw'ibyamunyuze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/10/2024 10:38
0


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ibihangano bitandatu by’abahanzi Nyarwanda yongeye ku rutonde rw’ibyamunyuze ashingiye ku kuntu buri kimwe gikoze n’umuhate buri muhanzi yashyize mu bikorwa bye.



Yabigaragaje kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, nyuma y’uko Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Plenty (Ubwiza)’.

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko yanogewe n’indirimbo ‘Plenty’ ya The Ben, ariko kandi yaje yiyongera ku bindi bihangano bitanu yamaze kongera mu byamunyuze.

Yavuze ko yanyuzwe n’indirimbo ‘Jeje’ Platini P yakoranye na Davis D, Igisigo ‘Nzaza’ Rumaga yakoranye na Kenny Sol, igisigo ‘Amakiriro’ cy’umusizi Murekatete ndetse n’indirimbo ‘Ifoto’ umuhanzi Bruce Melodie yakoranye na Bien-Aime Baraza.

Yanagaragaje ko yakozwe ku mutima na Album ya ‘Full Moon’ umuraperi Bushali aherutse gushyira hanze iriho indirimbo 17. Ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, uyu muraperi yahuje inshuti ze n’abandi abamurikira iyi Album, mu muhango wabereye muri BK Arena.

Minisitiri Utumatwishima amaze iminsi agaragaza ko yakozwe ku mutima n’ibihangano by’abahanzi Nyarwanda, ndetse asaba buri wese kubashyigikira.

Umusizi Murekatete yanditse agaragaza ko yakozwe ku mutima no kuba Minisitiri Utumatwishima yashimye igisigo cye. 

Ati “Nyakubahwa Minisitiri Utumatwishima mbashimiye uburyo mudahwema gukurikirana ibihangano abahanzi dukora. Byumwihariko, mbashimiye ko mwagaragaje ‘Amakiriro’ ku rutonde rw’ibihangano mwumvise. Ibi bivuze ikintu kinini ku Nganzo y’Ubusizi byumwihariko iy’Umusizi Murekatete. Muradukomeza.”

Uwitwa Habanabakize Fidele yashimye  Minisitiri Utumatwishima ku bwo gukurikirana ibihangano by’abahanzi Nyarwanda no kubashyigikira. Ati “Ni byiza cyane kuri Minisitiri ufite mu nshingano ubuhanzi gushyigikira indirimbo zisusurutsa rubanda. Aha The Ben yabikoze neza. Urakoze Minisitiri Utumatwishima.”  

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ibihangano bitandatu yongeye ku rutonde rw’ibyamunyuze
Kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, The Ben yasohoye indirimbo ‘Plenty’ yitabajemo inkumi z’ikimero n’ibyamamare
Ifoto ya Bruce Melodie na Bruce Melodie yagiye hanze, ku wa 27 Nzeri 2024
Umusizi Murekatete yasohoye igisigo ‘Amakiriro’ yakoranye na Nyirarukundo Beatrice, ku wa 4 Ukwakira 2024
Platini na Davis D bakoranye indirimbo ‘Jeje’ yasohotse ku wa 2 Ukwakira 2024
Kenny Sol na Ruma bakoranye igisigo bise ‘Nzaza’ cyasohotse ku wa 4 Ukwakira 2024 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SINZATINDA' IRI MU ZIGIZE ALBUM YA BUSHALI

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IYO FOTO' YA BRUCE MELODIE NA BIEN-AIME

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JEJE' YA PLATINI NA DAVIS D

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PLENTY' YA THE BEN

">

KANDA HANO UREBE IGISIGO 'AMAKIRIRO' CYA MUREKATETE NA NYIRARUKUNDO

">

KANDA HANO UREBE IGISIGO 'NZAZA' CYA RUMAGA NA KENNY SOL

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND