RFL
Kigali

Kepler WBBC yabonye umwanya wa gatatu muri Shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/10/2024 20:09
0


Kepler W BBC yabaye iya gatatu muri BetPawa Playoffs shampiona y'u Rwanda muri Basketball y'abagore.



Ibyo kwegukana umwanya wa gatatu ku ikipe ya Kepler W BBC yabigezeho nyuma yo gutsinda GS Marie Reine imikino ibiri yikurikiranya Marie Reine Rwaza idakoramo. 

Wari umukino wa kabiri wabaye kuri iki cyumweru itari 6 Ukwakira 2024. Kepler W BBC yatsinze amanota 74 kuri 47, ya GS Marie Reine Rwaza ihita yegukana umwanya wa gatatu cyane ko amakipe yombi yatanguranwaga gutsinda imikino ibiri

Ubwo Kepler W BBC yari imaze gutsinda GS Marie Reine Rwaza umukino wa mbere ku manota 82-68 byayihaye amahirwe yo kwitegura neza Umukino wa kabiri kuko yari izi ko kuwutsinda ari ukwegukana umwanya wa gatatu


Kepler W BBC yegukanye umwanya wa Gatatu muri Shampiyona ya Basketball 


GS Marie Reine Rwaza na Kepler W BBC ni ubwa mbere zari zegeze mu mikino ya kamarampaka 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND