RFL
Kigali

REG WBBC yegukanye intsinzi ya kabiri, APR WBBC ijya ku gitutu - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/10/2024 21:41
0


Ikipe ya APR W BBC isa naho itangiye gutakaza igikombe ibinona cyane ko kuri iki Cyumweru yatsinzwe na REG WBBC umukino wa kabiri.



Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru muri Petit Stade i Remera hakinwaga umukino wa Mabiri muri Shampiyona y'u Rwanda ya Basketball mu bagore betPawa Playoffs. Ni imikino amakipe yombi ari gutanguranwa intsinzi enye mu mikino irindwi iba iteganyijwe gusa imikino ibiri ya mbere yagiye muri REG W BBC.

Ni umukino warangiye REG WBBC itsinze amanota 76 kuri 51 ya APR WBBC. Muri uyu mukino kandi King Christina ukinira REG WBBC niwe witwaye neza kurusha abandi kuko yatsinze amanota 25, akora Rebound 11, assist 3 na Steels 3.

Gutsindwa uyu mukino ku ruhande rwa APR WBBC byayishize ku gitutu gikomeye kuko REG WBBC niramuka itsinze indi mikino ibiri izahita yegukana igikombe cya Shampiyona ya Basketball mu bagore betPawa Playoffs.

Umukino wa Gatatu wa betPawa Playoffs hagati ya REG WBBC na APR W BBC uzakinwa ku wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024 muri Petit Stade.


REG WBBC yatsinze umukino wa Kabiri mu mikino ya nyuma ya betPawa Playoffs aho azatanguranwa na APR gutsindana imikino ine











Umukino wa Kabiri warangiye REG WBBC itsinze amanota 76 kuri 51 ya APR W BBC


AMAFOTO: Shema Innocent






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND