Bruce Melodie umaze iminsi asusurutsa abanyarwanda mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, yerekeje muri Kenya mu bikorwa byo kwamamaza indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzi ukomeye muri iki gihugu uzwi nka Bien-Aimè.
Kuri iki Cyumweru tariki
6 Ukwakira 2024, Bruce Melodie yerekeje mu gihugu cya Kenya mu rugendo rugamije
kumenyekanisha indirimbo 'Iyo Foto' yakoranye na Bien-Aimè Baraza.
Kimwe mu byatangaje
benshi ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze ku ya 27 Nzeri 2024, ni agace gato Bruce
Melodie agaragara akurura umwambaro w’imbere w’umukobwa, bisa neza n’amashusho
ya The Ben na Baby Emelyne.
Mu gihe kitageze ku
byumweru bibiri indirimbo ‘Iyo Foto’ imaze igiye ahagaragara, imaze kurebwa n’abantu
barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atandatu.
Amashusho y’iyi ndirimbo
yafashwe na Fayzo Pro ikaba ari impano y’abanyabirori kuko
irabyinitse. Bruce Melodie yashyize hanze iyi ndirimbo iri kuri Album
‘Sample’ mu gihe amaze gushyira hanze izindi ziyigize zirimo nka ‘Sowe’.
Muri iyi minsi uyu
muhanzi ari gutaramira mu bice bitandukanye by’igihugu mu bitaramo
by’uruhererekane bya MTN Iwacu na Muzika Festival. Azabisoza akomereza
muri Canada aho azataramira mu mpera z’Ukwakira kugeza mu ntangiriro
z’Ugushyingo 2024.
Bruce Melodie yerekeje muri Kenya
Ni uruzinduko rugamije kwamamaza ibikorwa by'umuziki we
Bruce Melodie yanateguje indi mishinga ikiri mu kabati mu minsi ya vuba
Indirimbo imujyanye muri Kenya imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2 kuri YouTube
">
Reba hano indirimbo 'Iyo Foto' ya Bruce Melodie na Bien-Aime
">
TANGA IGITECYEREZO