RFL
Kigali

Nyina wa P.Diddy yavuze ku byo ashinjwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/10/2024 9:26
0


Janice Combs umubyeyi w'umuraperi P.Diddy uri mu gihome akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu, yatangaje ko ibyo umuhungu we ashinjwa ari ibinyoma ndetse avuga ko atari 'inyamaswa' nk'uko abamushinja n'itangazamakuru bamwita.



Hashize ibyumweru 3 umuraperi akaba n'umushoramari, Sean Combs uzwi ku mazina mensi nka P.Diddy, Puffy, Puff Daddy, Diddy, nk'uko yakunze kuyahinduranya, ari muri gereza nyuma yo gutabwa muri yombi ku byaha akurikiranyweho birimo gufata ku ngufu, gucuruza abakobwa n'ibindi.

Nyuma yaho abana be basohoye itangazo bavuga ko ibyo Se ashinjwa ari ibinyoma, ubu noneho Nyina umubyara, Janice Combs yamaze kugira icyo avuga nyuma y'iminsi asabwa ibiganiro n'itangazamakuru akabyanga.

Mu ibaruwa Nyina wa P.Diddy yasohoye irimo ubutumwa burebure yandikiye urukiko yavuze ko ababajwe cyane n'ibyo umuhungu we ashinjwa. Ati:''Nk'umubyeyi nababajwe no kubona ibyo bashinja umuhungu wanjye. Byashenguye umutima kubona Isi yose imucira urubanza ku byaha ashinjwa atakoze, bitaranamuhama ariko bose bamaze kwemeza ko bimuhama'

Yakomeje ati''Ntabwo ndikuvuga ko umuhungu wanjye ari intungane hari amakosa yakoze mu buzima bwe harimo no gukubita uwahoze ari umukunzinzi we (Cassie), ibi sinari mbizi ko ajya amukubita kuko nari kugira icyo mbikoraho. Gusa ndashaka kugaruka ku byo ashinjwa kuko ari ibinyoma, ndamuzi neza ntabwo yakora ibyo byose ashinjwa, Sean Combs yakoze bibi byinshi ariko ntiyakoze biriya byaha''.

Mu butumwa burebure Janice Combs w'imyaka 65 yasoje abwira urukiko ko itangazamakuru hamwe n'abamushinja bambitse isura mbi P.Diddy bamwita inyamaswa. Ati: ''Ntimuzite ku byo bamuvuga kuko itangazamakuru n'abariya bamushinja bafite gahunda yo gusebya umuhungu wanjye. Bamwise inyamaswa ariko si nyamaswa mu by'ukuri''.

Nyina wa P.Diddy yamaganiye kure ibyo umuhungu we ashinjwa

Mu ibaruwa yandikiye urukiko, Janice yavuze ko umuhungu we bamugize nk'inyamaswa bagendeye kubyaha ashinjwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND