RFL
Kigali

Manchester United yakomeje kujya ahabi naho Chelsea yanze gushimwa kabiri

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/10/2024 18:28
0


Ikipe ya Manchester United yanganyije na Aston Villa naho Chelsea inganya na Nottingham Forest mu mikino yo ku munsi wa karindwi wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.



Ni mu mikino yakinwe kuri iki Cyumweru Saa Cyenda zuzuye. Kuri Villa Park ikipe ya Aston Villa yari yakiriye Manchester United.

Umukino watangiye ikipe ya Aston Villa ariyo ikina neza inagerageza uburyo imbere y'izamu nk'aho Morgan Rogers yarekuye ishoti riremereye gusa rinyura hejuru y'izamu gato cyane.

Ku munota wa 12 Aston Villa yaje gukora impinduka mu kibuga itari yateguye aho Ezri Konsa yavunitse asimburwa na Diego Carlos. Mu minota 24 Manchester United nayo yatangiye guhererekanya neza ndetse hari n'aho Bruno Fernandes yarekuye ishoti ryashoboraga guteza ibibazo ariko rinyura hejuru y'izamu gato cyane.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira Bruno Fernandes yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu,Noussair Mazraoui agiye gushyiraho umutwe birangira yikubise hasi.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya ?abiri Erik Ten Hag yaje akora impinduka mu kibuga akuramo Noussair Mazraoui na Harry Maguire ashyiramo Matthijs de Ligt na Victor Lindelof.

Nk'uko byari byagenze mu gice cya mbere ,Aston Villa n'ubundi yatangiye igice cya kabiri iri hejuru ishaka igitego ku bubi no ku bwiza binashoboka ko yakibona nk'aho Youri Tielemans yarekuye ishoti riremereye gusa Andre Onana agatabara.

Manchester United yakomeje kurushwa mu bijyanye no guhererekanya umupira ndetse no mu buryo bwo gusatira gusa ba myugariro bayo bagakomeza kwihagararaho birangira rubuze gica banganya 0-0.

Manchester United yahise ijya ku mwanya wa 14 n'amanota 8 naho Aston Villa yo ijya ku mwanya wa 5 n'amanota 14.

Kuri Stamford Bridge ikipe ya Chelsea yari yakiriye Nottingham Forest mu mukino  warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. 

Nottingham Forest niyo yafunguye amazamu mbere ku gitego cyari gitsinzwe na Chriss Wood ku munota wa 59 naho Noni Madueke aza yishyura ku munota wa 57 ku mupira yarahawe na Cole Palmer.

Kugeza ubu Chelsea iri ku mwanya wa 4 n'amanota 14 naho Nottingham Forest yo ikaba ku mwanya wa 9 n'amanota 9.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND