Kigali

Justin Bieber yaruciye ararumira abajijwe ibye na P.Diddy

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/10/2024 16:37
0


Umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber, ari mubakomeje kuvugwa cyane ko yaba ari mubazashinja P.Diddy mu rukiko bitewe nibyo yamukoreye kera, ibi ariko Bieber yabibajijwe yanga kugira icyo abivugaho.



Kuva Sean Combs uzwi nka Didddy cyangwa se P.Diddy yatangira gushinjwa gufata ku ngufu abakobwa, ndetse no kuba yarajyaga aryamana n’abagabo bagenzi be barimo n’abahanzi, ku ikubitiro byavuzwe ko Justin Bieber yaba yarahohotewe na Diddy.

Ibi ariko byavuzwe cyane ubwo P.Diddy yaramaze gutabwa muri yombi, ubwo umushinja cyaha mukuru wa New York yavugaga ko mu byamamare byiteguye kuzatanga ubuhamya mu rukiko kubyo uyu muraperi yakoze harimo French Montana, Cassie Ventura, Usher hamwe  na Justin Bieber.

Byatumye benshi basubiza inyuma iby’umubano wa Diddy na Justin Bieber wahoze ari mwiza gusa ukaza kujyamyo kidobya mu 2014. 

*Kuko bicyekwako Diddy yahohoteye Justin Bieber?

Mu 2014 nibwo bwa mbere Justin Bieber yavuze ko ubwo yinjiraga mu muziki akiri muto hari umuraperi ukomeye wamufashe ku ngufu amaze kumuha ikiyobyabwenge mu nzoga, ibi yabibwiraga umunyarwenya Jimmy Kimmel kuri televiziyo ya CBS. Iki gihe kandi yavuze ko ataritegura kuvuga izina rye kuko afitiye ubwoba ubuzima bwe.

Mu 2017 ubwo yarakimara kwambika impeta y’urukundo Hailey Baldwin, yavuze ko ikintu cya mbere yamukundiye aruko ariwe muntu yabwiye ibyo guhohoterwa n’umugabo mugenzi we ntamucire urubanza. Uyu munyamideli nawe yavuze  ko mu rugandas rw’umuziki wa Amerika haberamo ibibi byinshi bikorwa n’umugabo umwe benshi batinya.

Kuva Bieber yavuga ibi, umuntu wa mbere washyizwe mu majwi ni Diddy kuko mu 2010 yamaze iminsi 2 abana mu nzu imwe na Justin Bieber kandi icyo gihe nibwo yarakizamuka mu muziki. Aba bombi bakomeje kugirana umubano wihariye kugeza mu 2014 ubwo Bieber yavugaga ko atagishaka kuba inshuti ya Diddy kuko yamuhemukiye cyane gusa ntiyavuga neza icyo yamukoreye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo hahuzwaga ubuhamya bw’abashinja Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina, bose bahujije kukuba yarabahaga inzoga za champagne yashyizemo ibiyobyabwenge akabona kubasambanya ku gahato. Ibi kandi byemejwe na Cassie wahoze ari umukunzi we wanagaragaye mu mashusho akubitwa na Diddy. Uyu kandi yanahaye impapuro urukiko avuga ko azi neza ibyo Diddy yakoreye Bieber mu 2010.

Ibi byose nibyo ibinyamakuru byo hanze byagiye bihuza bigatunga intoki P.Diddy ko yaba ariwe wahohoteye Justin Bieber dore ko ariwe muraperi uzwiho kuryamana n’abagabo bagenzi be. Gusa ibi byongeye gusakuza ubu ndetse kuri YouTube hongeye kugaruka amashusho ya kera ya Diddy yerekana uburyo yemeye kubana munzu na Bieber aho benshi bavuga ko hari icyari kibyihishe inyuma.

*Justin Bieber yanze kugira icyo asubiza kubimuvugwaho na Diddy

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo Justin Bieber yavaga mu gace ka Chateau Marmont asubiye mu modoka ye, abanyamakuru naba paparazzi bamwirutse inyuma bamusaba kugira icyo avuga kubimaze iminsi bivugwa ko yahohotewe na Diddy maze arabihorera.

Mu mashusho ya TMZ yarekuye, yerekanaga uyu muhanzi abazwa n’umunyamakuru ati :“Tubwire koko niba ari P.Diddy waguhohoteye kera?”. Justin yubitse umutwe hasi agenda yihuta yinjira mu modoka ye ahita yigendera. Witegereje aya mashusho byasaga nkaho Bieber atishimiye ibyo yabazwaga n’abanyamakuru.

Kuva Bieber yaavuga ko yahohotewe n’umuraperi, benshi batangiye gucyeka Diddy

Amashusho ya ‘48 Hours with Diddy’ Justin yakoranye na Diddy mu 2010 yongeye kugarukwaho, aho bivugwa ko aricyo gihe Diddy yaba yaramuhohoteye

Umubano waba bombi wagarutsweho kuva Diddy yafungwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND