RFL
Kigali

Safi Madiba yanyuze bikomeye abitabiriye igitaramo yahuriyemo na Emmy muri Amerika - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/10/2024 16:35
0


Umuhanzi Safi Madiba, yanyuze bikomeye abakunzi b'umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byumwihariko abitabiriye igitaramo yahuriyemo na Emmy.



Ni gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira 2024, cyari cyateguwe n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane Hub Entertainment yashinzwe na Bad Rama, cyabereye ahitwa Glendale muri Leta ya Arizona.

Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Niyibikora Safi [Safi Madiba] wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Kimwe Kimwe’ yari yagaragaje ko azataramana na Emmy mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, ku wa 4 Ukwakira 2024, nyuma y’ibindi azaba yakoreye mu Bufaransa no mu bindi bihugu.

Safi yataramiye abantu mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo 'You Got It' yakoranye na Meddy, 'Umwanzuro' ya Urban Boyz uyu muhanzi hahoze abarizwamo, 'Ntimunywa' yakoranye na Dj Marnaud n'izindi nyinshi.

Mu kiganiro na InyaRwanda mbere y'iki gitaramo, Safi Madiba yavuze ko yatumiye Emmy kubera ko ari umuhanzi usanzwe ubarizwa muri Amerika kandi ‘ufite indirimbo nziza zakunzwe’.

Yavuze ko bakoranye mu bihe bitandukanye, byatumye amwitabaza muri iki gitaramo. Ati “Ni umuhanzi mwiza ufite indirimbo zakunzwe cyane. Ikindi kandi nkeka ko abantu bakeneye umuziki muzima, umuziki uryoheye amatwi, abazi Emmy barabizi, agira umuziki mwiza.

Nifuje ko yagaragara mu bitaramo byanjye, kuko ni umuhanzi mwiza, ufite indirimbo nziza, ikindi turi muri gahunda yo kugarura umuziki mwiza w’ubumwe utarimo amatiku.” 

Emmy wataramanye na Safi yakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Ntunsige’’, identite’ n’izindi. Uyu muhanzi uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe muri iki gitaramo, ariko kandi anaririmba zimwe mu zigize Album ye nshya. 

Album ye iriho indirimbo nka ‘Got it’ yakoranye na Meddy, ‘Kimwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ‘Sound’, ‘Remember Me’, ‘I won’t lie to you’, ‘I Love you’, ‘Kontwari’; 

‘Hold me’ yakoranye na Niyo D, ‘Igifungo’, ‘In a Million’ yahuriyemo na Harmonize, ‘My Hero’, ‘Original’, ‘Muhe’, ‘Fine’ yakoranye na Rayvanny, ‘Ntimunwa’ yakoranye na Dj Marnaud ndetse na ‘Vutu’ yakoranye na Dj Miller. 

Yakozwe na ba Producer barimo Made Beat, Junior Multisystem, Pacento, Devon, Element, Davydenko ndetse na Knox Beat.

Safi Madiba yanyuze abakunzi b'umuziki muri Amerika


Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakanyujijeho mu myaka yatambutse

Ni igitaramo yahuriyemo na Emmy afata nk'umuhanzi mwiza


Emmy ari mu bahanzi Nyarwanda bakoze ibihangano bigakundwa cyane

Abitabiriye iki gitaramo bari bizihiwe

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND