Minisitiri wa Siporo , Nyirishema Richard yashimiye ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda , FERWAFA aho bagejeje bakora mu guteza imbere umupira w'amguru mu bato ndetse anabasaba ko hakomeza gushyirwamo imbaraga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024 nibwo Minisitiri wa Siporo ,Nyirishema Richarda arikumwe n’Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri ,Nelly Mukazayire basuye FERWAFA baganira n’ubuyobozi kuri gahunda zihari zo guteza imbere umupira w’Amaguru haherewe mu bakiri bato.
Muri iki kiganiro Minisitiri yashimiye ubuyobozi ku bikorwa bigaragara biri gukorwa ndetse n’amarushanwa atandukanye ategurwa, asaba ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu marushanwa y’abakiri bato no gushaka impano muri ruhago aho zaba ziri hose.
Iki kiganiro cyabayeho nyuma y'uko muri iyi minsi FERWAFA iri gushyira imbaraga mu mupira w'abato dore ko mu mwaka ushize w'imikino hanakinwe shampiyona y'abato.
Usibye ibi kandi hagenda hanatangwa ibikoresho birimo imipira yo gukina, imyambaro n'ibindi ku marerero yo mu gihugu hirya no hino ndetse hagatangwa n'amahugurwa ku batoza b'aya marerero mu rwego rwo kubazamurira ubumenyi.
Ubwo Perezida Kagame yafunguraga Stade Amahoro, yavuze ko kubaka Stade nk'izi bizatuma impano zizamuka ndetse anavuga ko abakiri bato b'umupira w'amaguru mu Rwanda nta rwitwazo bafite ndetse ko bakwiriye gukora cyane bakabarwa mu beza ku mugabane.
Yagize ati "Mu by'ukuri ibi bizatuma tuzamura impano zacu nziza aho kugira ngo tuzikure hanze buri gihe. Ariko abantu bazakomeza kugira umudendezo wo kujya aho bashaka hose ariko bashobora no kureba mu rugo kugira ngo bakore n'ibyo bashaka gukora.
Rero mwese ndashaka kubashimira ku bw'uyu munsi, umunsi mwiza kuri twe ku Rwanda n'umupira w'amaguru kandi tuzakora byinshi ndetse tugerageze no gukora neza birushijeho.
Rero ubu nta rwitwazo ku mpano zacu z'umupira w'amaguru, mugomba gukora cyane kandi mugomba gukoresha ubwenge ku buryo tubarwa mu beza ku mugabane wacu".
Minisitiri wa siporo yashimiye FERWAFA aho igejeje iteza imbere umupira w'abato
Minisitiri wa siporo yasabye FERWAFA gukomeza gushyira imbaraga mu mupira w'abato
TANGA IGITECYEREZO