Umunya Botswana Gaoleseletse Lizzy wari Kapiteni wa Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club yamaze kugera muri APR WVC.
Umunya Botswana Gaoleseletse Lizzy ni umukinnyi wa kabiri ugiye muri Ikipe APR WVC nyuma ya Amito Sharon nawe wayigezemo avuye muri Police WVC.
Gaoleseletse Lizzy ni umwe mu bakinnyi beza bari muri Shampiyona ya Volleyball kuko yabigaragaje mu myaka itatu yari amaze muri RRA WVC.
Mu ntego zo kwisubiza igikombe cya Shampiyona APR WVC ifite igikombe giheruka, ikomeje kugaragaza imbaraga zikomeye igura abakinnyi mu makipe akunze kuyigora.
APR WVC yaguze umunya Botswana Gaoleseletse Lizzy wakiniraga RRA WVC
TANGA IGITECYEREZO