Abantu babiri bari bavuye mu Rwanda baketsweho indwara ya Marburg mu gihugu cy’u Budage bahita bashyirwa mu kato ndetse na Gari ya moshi yari ibatwaye ihita ihagarara by'igitaraganya.
Mu Rwanda habonetse
abarwayi banduye Virusi ya Marbug. Kugeza magingo aya, abantu 37 ni bo bamaze
kugaragarwaho n’iyi virusi mu gihe 11 bamaze gupfa abandi 5 bamaze gukira iyi
ndwara.
Ni Virusi ikwirakwizwa no
gukora mu matembabuzi y’umuntu uyirwaye akaba ariyo mpamvu abantu basabwa
kwirinda kwegerana kugira ngo batanduzanya. Si mu Rwanda gusa ahubwo no mu
bindi bihugu batangiye gukumira ko iyi ndwara yagera mu bihugu byabo.
Kuri uyu wa Kane,
Umunyeshuri w’Umudage wari kumwe n’umukunzi we bari baturutse mu Rwanda,
bashyizwe mu kato nyuma y’uko bagaragaje ibimenyetso by’iyi Virusi hanyuma
bikamenyekana ko umwe muri abo yahuye n’umurwayi.
Ubwo bari muri Gari ya
Moshi yavaga Frankfurt yerekeza muri Hamburg, umwe muri aba bagenzi babiri
bari bakoreye ingendo mu Rwanda, yagaragaje ibimenyetso birimo inkorora,
byatumye Gari ya Moshi ihagarikwa igitaraganya ndetse abangenzi bagera muri 200
bakurwamo, naho aba babiri bahita berekezwa mu Bitaro bya Kaminuza ‘University
Hospital Hamburg-Eppendorf’
Igitangazamakuru Deutsche
Welle cyo mu Budage cyatangaje ko nyuma y'uko ibi bibaye, ibisubizo by’ibizamini
byakorewe aba bantu babiri, byagaragaje ko nta bwandu bwa Marburg bafite,
ndetse bituma n’abagenzi 200 bari batangiye gukurikiranwa, batajya mu kaga, bemererwa
gukomeza kwidegembya.
Nyamara nubwo basanzwe
nta cyorezo cya Marburg banduye, bazakomeza kuba mu kato no gukurikiranwa n’abaganga
kugira ngo bizere neza ko nta bwandu bafite bukaba butari bwagaragara.
TANGA IGITECYEREZO