RFL
Kigali

Nicki Minaj yahishuye icyatumye yandika imitungo ye ku mugabo we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/10/2024 8:19
0


Nyuma yaho umuraperikazi Nicki Minaj aherutse kwikoma abamunenga ko yashakanye n’umugabo ukennye, ubu noneho yeruye avuga ko imitungo ye yanditse mu mazina y’umugabo we Kenneth Petty.



Onika Tanya Maraj wamamaye ku izina rya Nicki Minaj ni umwe mubaraperikazi bakunze kugarukwaho. Mu gihe gishize yaraherutse kwiyama abamugaya ko yarushinze n’umugabo ukennye, abibutsa ko kuri we urukundo aricyo cya mbere. Ubu yongeye kubikomozaho.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru Nicki Minaj yavuze ko akunda umugabo we urudacogora kandi ko anamwizera. Ati: “Umugabo wanjye ndamukunda kandi ndamwizera, umutungo wanjye wose wanditswe mu izina rye.”

Akomeza agira ati “Ntabwo ndi muri ba bagore bigereranya n’abagabo, nshobora kuba umukire kurusha umugabo wanjye, ariko ndamureka akagenzura byose.” Ubushake bwe bwo gukemura ibibazo bijyanye n’imari bitandukanye n’uko nabikora.”

Uyu muhanzi asanga amafaranga yari akwiye gukomeza imibanire  y’abakundana kurusha kuba yatuma umwe yishyira hejuru bigatuma batandukana.

Hari amakuru avuga ko umutungo wa Nicki Minaj ufite agaciro ka miliyoni zisaga 160 z’amadolari, ugereranyije n’uw’umugabo we Kenneth Petty, ufite agaciro kagera ku bihumbi 500 by’amadolari.

Uyu muraperi ngo yiyemeje kuvuga iby’imibanire ye n’umugabo we kugira ngo bifashe abakundana gutandukanya amarangamutima yabo n’imitungo, bikaba byarakiriwe neza n’abakunzi be.

Ibi bibaye nyuma yaho Nicki Minaj n’umugabo we basubijwe mu nkiko kubera kwanga kwishyura amafaranga y’indishyi y’akababaro uwahoze ari umurinzi wabo bigeze gukubita bakamukomeretsa.

Nicki Minaj uherutse kunengwa ko yashakanye n’umugabo ukennye, ubu noneho yahishuye ko ariwe wanditseho imitungo ye unayigenzura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND