Mu gihe Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse gutangaza ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu izageza mu 2029, amafaranga ava mu byoherezwa mu mahanga azikuba kabiri akagera kuri miliyari 7.3$, hatangajwe ko ibyo rwoherejwe mu gihembwe cya kabiri cya 2024 byazamutseho 14,67%.
Mu Gihembwe cya Kabiri
cya 2024 ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byinjije miliyoni 541,1$. Bikaba
byarazamutseho 14,67% ugereranyije n'igihe nk'icyo mu mwaka wa 2023.
Ni mu gihe ibyo rwatumijeyo bifite agaciro ka miliyoni 1814,47 $, bikaba byarazamutseho 17,19% ugereranyije n'igihembwe cya 2 cya 2023.
Ubwo yagezaga gahunda y’imyaka itanu ya Guverinoma (NST2) ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 9 Nzeri 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaraje ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kwihagararaho mu myaka itanu iri imbere, ariko hakagabanywa icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo.
Yagagaragaje ko
ibikorerwa mu Rwanda bizarushaho gutezwa imbere ku buryo bizajya bizamuka ku
ijanisha rya 13% buri mwaka.
Ati: “Biteganyijwe ko
agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazikuba inshuro ebyiri, kave kuri miliyari
3.3$ kagere kuri miliyari 7.3$. Intego yacu ni uko agaciro k’ibyoherezwa mu
mahanga ugereranyije n’ibitumizwayo kaziyongera kakava kuri 61% kakagera twari
dufite mu 2023 maze kagere kuri 77% mu 2029.”
Dr Ngirente yagaragaje ko
uko kwiyongera kuzagirwamo uruhare no kongera agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga
harimo ibitunganyirizwa mu nganda, indabo, imbuto imboga n’ikawa n’icyayi.
Ati: “Biteganyijwe ko
bizikuba inshuro zirenze ebyiri bikazava kuri miliyari 1.4$ maze bigere kuri
miliyari 3.2$ nibura mu mwaka wa 2029.”
Yahamije ko hazakomeza
guteza imbere ubuhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu nk’ikawa, icyayi n’ibireti
hibandwa ku gusazura ibiti by’ikawa bishaje no kugeza imbuto ku bahinzi hirya
no hino mu gihugu.
Mu ntangiriro z’uyu
mwaka nabwo, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ubucuruzi
bw’ibyoherezwa mu mahanga bwazamutse nyuma y’icyorezo cya Covid-19, ku buryo mu
myaka itatu ishize amafaranga byinjiza yikubye inshuro zirenga ebyiri, agera
kuri miliyoni 1582$ (2019472042000 Frw) mu 2023.
Minisitiri w’Intebe Dr
Ngirente yagaragaje ko mu gihe cya Covid-19, ibyoherezwa mu mahanga
byagabanyutse ku ijanisha rya 21% munsi ya zeru, ariko kubera ingamba zafashwe
nyuma y’uko kigabanyije umurego byatumye ibyoherezwa hanze bihita byiyongera.
Yaragize ati: “Ingano y’ibyoherezwa
mu mahanga yakomeje kuzamuka, nyuma yo gusubira inyuma ku kigero cya 21% munsi
ya zeru mu gihe cya Covid-19, kuko indege ntizakoraga, ubucuruzi bwari bwahagaze
ariko ubucuruzi bwagiye bugenda buzamuka.
Umusaruro w’ibyoherezwa
mu mahanga wikubye inshuro zirenga gato ebyiri, uva kuri miliyoni 761
z’Amadorali ya Amerika mu 2020, ugera kuri miliyoni 1582 z’Amadolari ya Amerika
mu mwaka wa 2023.”
Muri iyi myaka ibyatumijwe
mu mahanga byakomeje kwiyongera, kuko agaciro kabyo kiyongereyeho 56.4%, kava
kuri miliyari 2.2 z’Amadolari ya Amerika mu 2020, kagera kuri miliyari 4.2
z’Amadolari ya Amerika.
Icyuho hagati
y’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo cyazamutse ku ijanisha rya 36%, kiva
kuri miliyari 1.9$ mu 2020, kigera kuri miliyari 2.7$ mu 2023.
Imibare y’Ikigo
cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri
cya 2023, ubucuruzi bw’u Rwanda bwari bufite agaciro ka miliyoni 2 197$, bigaragaza
inyongera ya 24.34% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2022.
Muri icyo gihembwe,
ibyoherejwe hanze byari bifite agaciro ka miliyoni 484$, mu gihe ibyatumijwe mu
mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 1 548$, mu gihe ibyatumijwe mu mahanga
bikongera kugurishwa hanze y’u Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 164$.
Muri gahunda ya leta
y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere NST1, ubuhinzi bwashyizwemo imbaraga,
aho 2023 yasize u Rwanda rwinjije miliyoni 857,2$ mu (arenga miliyari 1125 Frw)
yakomotse ku byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, avuye kuri
miliyoni 515,9$ mu 2017.
Mu bikomoka ku buhinzi
n’ubworozi u Rwanda rwohereza, birimo ikawa, icyayi, ibireti, imboga n’imbuto,
ibikomoka ku matungo nk’inyama, amata, amagi, amafi, n’ibindi biba
byanatunganyijwe. Mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwoherezaga hanze ibilo
birenga miliyoni 27 by’icyayi, ibirenga miliyoni 20 by’ikawa n’ibilo birenga
ibihumbi 23 by’ibireti, uwo musaruro ruwukuramo arenga miliyoni zirenga 161$.
Muri rusange ubukungu
bw’u Rwanda buzajya buzamuka ku ijanisha rya 9.3% kugeza mu 2029, ubuhinzi
bukazabigiramo uruhare ku rugero rwa 6, umusaruro ukomoka mu nganda uzabigiramo
uruhare rwa 10%, urwego rwa serivisi ruzatanga umusanzu wa 10%.
TANGA IGITECYEREZO